Uganda: Bamwe mu badepite bahawe amafaranga ngo bazasubiremo Itegekonshinga bayasubije

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Ukwaira 2017, Abadepite bo mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda bagabagabanye amafaranga baherutse kwemererwa na Perezida museveni ngo bazatore itegeko rikuraho ingingo igenera umukuru w’igihugu imyaka yo kwiyamamarizaho.

Abiganjemo abadashyigikiye ko Ingingo ya 102 ihinduka ni bo basubije amafaranga bahawe

Ni nyuma y’uko abadepite bemerewe Miliyoni zisaga 29 z’Amashilingi kuri buri wese muri bo uzagira uruhare mu kuvugurura ingingo ya 102B, igenera uwiyamamariza kuyobora Uganda imyaka atagomba kuba arengeje ndetse n’iyo atagomba kuba ari munsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi ngingo iiteganya ko uwiyamamariza kuyobora Uganda atagomba kuba ari munsi y’Imyaka 35 ndetse akaba atarengeje 75 y’amavuko.
Abanpolitiki batandukanye ku rundi ruhande, banenze uyu mugambi wa guverinoma ya Uganda, wo guha amafaranga Abadepite ngo bazatore ririya tegeko, kandi aya mafaranga yari gukora ibindi bikorwa bijyanye n’ubuvuzi, uburezi n’ibindi.
latest02ppp
Umuvugizi w’abatavuga rumwe na leta mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda, Mr Semujju Nganda yavuze ko aya mafaranga bitari ngombwa ko abadepite bayahabwa ahubwo ko yagombaga gukoreshwa mu bindi bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni muri urwo rwego abagera kuri 6 bamaze kuyashyikiriza ushinzwe ibijyanye n’imari mu Nteko ya uganda, kugeza ubu akaba amaze gushyikira agera kuri Miliyoni 176, abayatanze bakaba bavuga ko nta muntu ufite umutima wa kimuntu wakagombye kurya ariya mafaranga kandi hari abantu bakennye mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *