Depite Bobi Wine muri Uganda akomeje guhangana n’inzego z’umutekano zishaka kumuta muri yombi ariko na we akazibera ibamba azira ko arwanya ko ingingo igenera umukru w’igihugu imyaka yahindurwa.

Bobi Wine yirariye mu nshutize, aha barimo basangira
Uyu mudepite mushya mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda yatangaje mu minsi ishize ko ashobora kuziyamamariza kuyobora Uganda mu gihe Perezida uri ku butegetsi, Museveni Yoweri azaba atakiyobora, kugeza ubu Bobi Wine akaba asa n’uri mu gakino na polisi ishaka kumuta muri yombi ariko na we akanga akayikata.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, ikibazo cy’umutekano mu mijyi itandukanye muri uganda kimaze kuba agatereranzamba, aho abaturage, abanyeshuri, abanyepolitiki n’abandi batandukanye babyukira mu myigaragambyo, bakayirirwamo ndetse bamwe bakanayiraramo bamagana uwo mushinga wo guhindura ingingo ya 102B mu Itegekonshinga rya Uganda igena umubare w’imyaka uwiyamamariza kuyobora igihugu aba atagomba kurenza cyangwa kujya munsi.
Mu minsi yashize, ni bwo Abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi NRM ari na bo bafite ubwiganze mu nteko, bemeje ko iriya ngingo yakurwa mu gitabo, abandi batari mu ishyaka NRM bakaba bararyamaganiye kure, ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Hon Depite Bobi Wine, umwe mu batavuga rumwe n’abashyigikiye ko iriya ngingo ihindurwa, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yagiye ku kazi ke ko mu Nteko na moto kandi asanzwe afite imodoka imujyaka ku kazi.
Amakuru yatanzwe n’ikinyamakuru the new Vision avuga ko uyu mudepite ku munsi w’ejo yatashye mu nshuti ze zibera mu mazu aciriritse mu gace ka Kamwokya, mu gihe polisi na yo yayiraye ku ibaba ndetse ikaza no gukurikira imodoka ye mu gitondo izi ko ari yo imujyanye ku kazi, na ho yaciye ruhinganyuma akagenda na moto.
Iki kinyamakuru kivuga ko ubwo polisi yahagarikaga imodoka ye yasanze nta wurimo, muri gahunda ya yo polisi ikaba yari ifite kumufunga bityo ntabashe kujya mu kazi ke mu nteko.
Uyu mudepite, Robert Kyagulanyi Ssentamu uhagararariye akarere ka Kyadondo ngo yaciye mu rihumye izi nzego za polisi ari kuri moto aherekejwe n’insoresore nyinshi ahita yinjiraa mu ngoro atanarindiriye ko bamusaka.
Uyu mudepite ngo yahisemo kujya kurara mu nshuti ze aho kurara mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Magere mu karere ka Wakiso nyuma yo kumenya amakuru ko ari guhigwa na polisi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Imodoka ya Bobi Wine yatangiriwe na Polisi basanga nta wurimo
Ingingo ya 102 B mu Itegekonshinga rya Uganda iteganya ko uwiyamamariza kuyobora agomba kuba afite imyaka ibarirwa hagati ya 35-75.
Ni mu gihe kandi Perezida Museveni ushaka kuziyongeza manda afite imyaka 73 bityo iriya ngingo iramutse idahinduwe ikaba yazamubangamira mu mugambi we wo gushaka gukmeza kuyobora Uganda.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter








