Abanyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ na Dr Kizza Besigye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, baravuga ko inzego z’umutekano zabafungiye mu ngo zabo.
Bombi babitangaje biciye mu butumwa banditse ku mbuga zabo za X yahoze yitwa Twitter.
Bobi Wine yavuze ko “ibigwari by’abasirikare n’abapolisi byagose urugo rwacu hanyuma bidufungira iwacu, ariko imyigaragambyo irakomeje. Musane imihanda yacu, murekure imfungwa za Politiki, mubohore Uganda.”
Mugenzi we Besigye na we yemeje ko na we yafungiwe iwe mu rugo, anagaragaza imodoka za Polisi ya Uganda n’igisirikare zagose urugo rwe.
Ati: “Nagotewe mu rugo n’ibigwari. Nta gusubira inyuma, dukwiye ibyiza. Nyamuneka mukore uko mushoboye, aho muri hose, mwifashishe ibyo mufite byose mu kwerekana imihanda mibi uyu munsi ibabangamira.”
Besigye na Bobi Wine bafungiwe mu ngo zabo mu gihe Polisi ya Uganda yaherukaga kubateguza ko itaza kuborohera, mu gihe bari kuba bagiye mu myigaragambyo.
Ni imyigaragambyo aba banyapolitiki bateguye mu gihe i Kampala hari kubera inama mpuzamahanga izwi nka Non-Aligned Movement (NAM) yitabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.


