Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura atageze mu rukiko mu gihe byari byitezwe ko kuri uyu wa gatatu yitaba akisobanura ku byaha byo guhutaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bishinjwa igipolisi.
Inkuru dukesha BBC iravuga ko byabaye ngombwa ko igipolisi gishinzwe guhangana n’abigaragambya cyavanye abaturage bigaragambyaga ku rukiko.
Abantu babarirwa muri magana bari baje ari benshi ku nyubako irimo urukiko mu murwa mukuru Kampala bitwaje ibyapa banaririmba indirimbo zo gushyigikira Gen. Kale Kayihura.
Abigaragambyaga kandi bateraga ubwoba banavuga ko bagaba igitero ku itsinda ry’abanyamategeko barenga 20 bagejeje ikirego mu bucamanza mu izina ry’abatavuga rumwe na leta.
General Kayihura n’abandi bapolisi bo mu rwego rwo hejuru barindwi ntabwo bitabye urukiko kandi nta n’ababunganira mu mategeko bigeze bahakandagiza ikirenge.
Barashinjwa kuba igipolisi cyarakoresheje imbaraga z’umurengera ku bashyigikiye Dr. Kiiza Besigye wabaye umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo kivuga ko ku ikubitiro umucamanza mukuru, Richard Mafabi, yohereje ubutumwa avuga ko urukiko rudashobora kwicara ngo rugire icyo rukora niba abantu benshi bari buzuye ku rukiko kandi baremera bakura ibyapa byabo mu nzira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma ariko uru rubanza rwaje kwimurirwa kuwa 29 Kanama, kugirango umuyobozi w’ubushinjacyaha abone umwanya wo gusaba gukomezanya n’iki kibazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




