Ku itariki ya 12 Mata 2022 nibwo Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda ari nawe mukuru w’igihugu, Perezida Museveni, yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bakuru barimo Brig. Gen. Charity Bainababo, ndetse anabohereza mu myanya bagomba gukoreramo.
Charity Bainababo yakuwe ku ipeti rya Colonel agirwa Brig. General ndetse agirwa umuyobozi wungirije wa Special Forces Command (SFC), aba n’umusirikare wa mbere w’umugore uhawe izi nshingano zo kuba umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe ufite kurinda umukuru w’igihugu, abandi banyacyubahiro n’ahantu h’ingenzi mu gihugu, mu nshingano zawo.

Bivuze ko ubu yungirije Brig. Gen. Felix Busizoori wagizwe Umuyobozi w’Agateganyo wa SFC nyuma y’aho Brig. Gen. Peter Chandia yoherejwe mu masomo y’umwaka umwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Uganda muri Jinja.
Twababwira ko Gen. Bainababo anaheruka mu Rwanda ubwo yari umwe mu bantu bagaragaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ubwo umuhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yari yaje kubonana na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Brig. Gen. Bainababo ni muntu ki?
Brig. Bainababo yatangiye nka ADC (Aide-de-camp) ndetse nk’umuyobozi w’abashinzwe kurinda umugore wa mbere (First Lady), Janet Kataha Museveni, kuri ubu uyobora minisiteri y’uburezi na siporo.
Mu mwaka ushize muri Mata, ubwo yari Lt. Colonel, Bainababo yari umwe mu basirikare bakuru 1300 Perezida Museveni yazamuye mu ntera, agirwa Colonel, nyuma y’umwaka umwe akaba yongeye kuzamurwa ku ipeti rya Brigadier General.
Gen. Bainababo kandi azakomeza kuyobora Umutwe wa polisi uzwi nka Police Presidential Guard. Uyu akaba ari umutwe wa polisi ubarizwa muri Special Forces Command ushinzwe kurinda umugore wa perezida n’umuryango, abantu b’ingenzi n’ahantu h’ingenzi ku mutekano w’igihugu.
Anahagarariye kandi Igisirikare cya Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko, aho ari nawe Dean w’abasirikare bari mu nteko.

Bainababo ufite abana babiri, aherutse gusaba gukomeza amasomo ye yo ku rwego rwa PhD, mu gihe asanganwe impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu (master’s degrees) mu bijyanye no gucunga amakuru n’indi y’ibijyanye n’ubwirinzi n’amayeri ya gisirikare, ziyongera ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye no gucunga amakuru.
Yinjiye mu gisirikare mu 1998 nyuma yo gukora imyitozo y’ibanze mu Ishuri rya Gisirikare rya Kabamba mu Karere ka Mubende. Amakuru ahari nk’uko tubikesha Commandonepost avuga ko uyu yinjiranye mu gisirikare na Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni, ndetse na Maj. Gen. Sabiiti Muzeyi wigeze kungiriza umukuru wa polisi ubu uyobora Luwero industries.
Nyuma yakurikiye amasomo ya cadet kuva mu 1999 kugeza mu 2000, mu 2008 ajya ku masomo y’abayobozi ba kompanyi (Company Commander Course).
Softpower.ug ivuga ko nyuma yerekeje mu Ishuri Rikuru ry’abayobozi bakuru b’ingabo n’abakozi (Senior Command and Staff College) rya Kimaka kuva mu 2016 kugeza mu 2017.

Amashuri yahereyeho
Bainababo yatangiriye kwiga mu Ishuri Ribanza rya Kako, icyiciro rusange cy’ayisumbuye akiga muri St Charles Lwanga Kalungu Girls, arangiriza muri Progressive Secondary School.
Yakomereje muri Kaminuza ya Nkumba aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na Marketing.
Yakoreye kandi Post Graduate Diploma mu micungire y’amakuru muri Uganda Management Institute (UMI).
Mu 2019 yakomeje kwigira Masters Degree muri ibyo bintu byo gucunga amakuru (Information Systems Management) muri iri shuri rikuru rya UMI n’ubundi.

Arangije yanakoreye Masters Degree mu bijyanye n’ubwirinzi (Defence and strategic Studies) muri Kaminuza ya Makerere arangiza muri Gicurasi umwaka ushize wa 2021.
Gen. Bainababo yigeze kuvuga ko kuba umusirikare yabitewe na se nawe wigeze kuba umupolisi, ndetse n’icyifuzo cyo kurwanya akarengane yari yarabonye igihe se yinjizwaga muri boot y’imodoka n’urubyiruko ruteye ubwoba rwo ku butegetsi bwa kera.
Benshi babona kuzamurwa kwa Brig Gen Bainababo nk’inzira nziza yo kurushaho kugira UPDF igisirikare cy’ikinyamwuga no kumenya uruhare rw’umugore mu gukorera igisirikare.


