Abantu batari bacye basesekaye ku Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye kuri uyu wa 02 Gashyantare aho bagiye kumva urubanza rwa Gen. David Sejusa. Mu bitabiriye uru rubanza hakaba harimo abo mu muryango we, inshuti, abamushyigikiye ndetse nâitangazamakuru.
Gen. Sejusa ari mu maboko yâubutabera aho mu rukiko ashobora gushinjwa ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano nâikinyabupfura gicye ndetse no gukwirakwiza za poropaganda zisebya ubutegetsi buriho ndetse no kwivanga mu bikorwa bya politiki kandi akiri umusirikare.
Mbere yâuko atabwa muri yombi afatiwe iwe ahitwa Naguru kuri iki Cyumweru gishize, Sejusa yabwiye itangazamakuru ukuntu yari arimo arakangurira abaturage hirya no hino mu gihugu gukura perezida Museveni mu butegetsi babinyujije mu myivumbagatanyo ikomeye.
âMuseveni ntashobora kwemera impinduka. Ni uguta igihe kuko igitugu ntikijya kivugururwa, kirasenywaâ, ayo ni amwe mu magambo Sejusa yavugaga icyo gihe aho yakomeje avuga ko iyo uhanganye nâigitugu utegura kwihagararaho.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kiravuga ko uwahoze ari umuyobozi wa Kampala, Erias Lukwago nâabunganizi mu mategeko ba David Sejusa bayobowe na David Mushabe na Micheal Mabikke bamaze kugera mu rukiko.
Mu 2013, Gen David Sejusa yigeze guhunga igihugu ahungira mu Bwongereza nyuma yo gusaba inzego zâubutasi yari ashinzwe gukora iperereza ku makuru yavugaga ko abasirikare ba kuru nâabandi bakozi ba guverinoma ngo bari bamaganye ko Museveni yasimburwa nâumuhungu we, hari umugambi wo kubivugana.
Ibi ariko guverinoma yabiteye utwatsi ivuga ko Sejusa agamije guhagarika abantu imitima. Mu kiganiro yahaye NBS, Gen Sejusa yavuze ko hari igihe abaturage bazahaguruka bagasaba uburenganzira bwabo kandi ngo baratangiye. Ngo abaturage bashobora kujya ku ngoro ya perezida nubwo Museveni afite intwaro.
Ngo izo ntwaro ntacyo zakora. Amakuru aturuka mu nzego zâubutasi agera kuri Chimpreports akaba avuga ko ibyo bintu byarakaje bikomeye ubuyobozi bwâingabo za Uganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


