Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo mu gihugu cya Uganda biteganyijwe ko uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura agezwa imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye bwa mbere kuva yatabwa muri yombi muri Kamena.
Gen Kale Kayihura benshi babonaga nk’umuntu ushobora no kwitangira Perezida Museveni, ari bushinjwe ibyaha bifitanye isano no kwirengagiza inshingano yari afite no kwitambika iyubahirizwa ry’amategeko.
Umwihariko w’ibyaha akurikiranweho nturasobanuka neza kugeza ubu, ariko abakurikiranira hafi iki kibazo baravuga ko ibyo byaha birebana n’imicungire y’imbunda za polisi, gutoroka kw’umwe mu bapolisi bakuru, gucyura impunzi ku ngufu n’ibindi.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kiravuga ko inshuti n’abo mu muryango wa kayihura batangiye kujya ku rukiko bivugwa ko rurinzwe bikomeye n’abashinzwe disipuline mu gisirikare (Military Police).
Ubwo yabazwaga, umuvugizi w’igisirikare, Brig. Richard Karemire yemeje aya makuru ko Gen Kayihura agezwa imbere y’urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 24 Kanama.
Brig Karemire yakomeje avuga ko byinshi ku byo akurikiranweho biri bushyirwe ahagaragara na chairman w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Lt. Gen. Andrew Gutti.
Gen. Kale Kayihura yatawe muri yombi kuwa 13 Kamena akuwe ku ifamu ye iri ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye aho afunze mu buryo butandukanye bitewe n’izina rye.


