Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda ziryamiye amajanja, nyuma y’uko zibonyr ibimenyetso by’uko umutwe wa ADF uri gutegura kugaba ibitero by’iterabwoba mu gihugu.
Ku itariki ya 11 Nyakanga 2010 ibitero by’iterabwoba byagabwe i Kampala aherekanirwaga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi wahuzaga Espagne n’u Buholandi, bituma abantu 74 bapfa na ho 85 barakomereka.
Mu butumwa Polisi ya Uganda iheruka gutanga, yavuze ko hari “ibimenyetso byerekana ko abakozi ba ADF/ISCAP bari gutegura ibitero by’iterabwoba muri Uganda bifashishije intwaro nto ndetse n’ibiturika.”
Ni nyuma y’uko abo bikekwa ko ari abakozi b’uriya mutwe w’iterabwoba usanzwe ukorera mu mashyamba ya Congo bamaze iminsi bagaba ibitero ahantu hatandukanye hakorera inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, bakahiba imbunda.
Polisi ya Uganda binyuze muri D/SSP CK Tugume usanzwe ari Komiseri wayo w’agateganyo ushinzwe ibikorwa byihariye, yavuze ko kugeza ubu bataramenya neza igihe ndetse n’ahantu biriya bitero bishobora kugabwa.
Tugume mu butumwa yoherereje abapolisi bose bashinzwe ubutasi ku byaha, yatanze imbuzi y’uko abantu bakwiye kwitwararika muri iki gihe muri Qatar hari kubera indi mikino y’Igikombe cy’Isi ndetse no mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.
Uganda iheruka kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba mu Ugushyingo umwaka ushize, ubwo abiyahuzi baturikirizaga ibisasu ahantu hatatu hatandukanye mu mujyi wa Kampala. Ni ibitero byaguyemo abantu bane, na ho 37 barimo abapolisi 27 babikomerekeramo.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni icyo gihe yashyize mu majwi umutwe wa ADF, mbere y’uko umutwe wiyita uwa Leta ya Kiyisilamu ADF ishamikiyeho wigamba biriya bitero.
Nyuma y’igihe gito biriya bitero bibaye Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihita zitangiza ibikorwa byo guhiga bukware abarwanyi b’uriya mutwe mu mashyamba ya Congo. Ni ibitero bivugwa ko bimaze kwicirwamo amagana y’abarwanyi ba ADF.


