Uganda: Hibwe imbunda mu rugo rwa Gen Salim Saleh

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’umutekano muri Uganda ziri mu iperereza ry’imbunda yari yibwe  mu rugo rwa Gen Salim Saleh, umuvandimwe akanaba umujyanama wa Perezida Museveni wa Uganda.

Ku wa 9 Gicurasi 2018, nibwo amakuru yamenyekanye ko imbunda yibwe, hakekwa umusirikare witwa Richard Komakech wavuye ku kazi nta ruhushya ahawe.

Umuvugizi w’igisirikare, Brig. Richard Karemire yemeje aya makuru, atangariza ikinyamakuru chimpreports ko iyibwa ry’iyo mbunda ryamenyekanye nyuma y’iminsi yibwe.

Yagize ati “habayeho ubujura mu rugo rwa Gen Salim Saleh, uko byagenze, ni ukuri ku wa 6 Gicurasi 2018, Corporal Richard Komakech wo muri batayo ishinzwe kurinda abayobozi, yavuye aho yagomba kuba ari mu rugo rw’umujyanama wa Perezida, agenda nta ruhushya ahawe”.

Akomeza avuga ko imbunda yaje kubura mu nzu abo basirikare babamo, iza kuboneka ku wa 9 Gicurasi.

Iki kinyamakuru gitangaza ko iyo mbunda yari yibwe yari ifite nimero iyiranga ya RA18345, ariko hakaba hataramenyekana icyo uwayibye yari agambiriye kuyikoresha.

Ubwo iyi mbunda yibwaga mu rugo rwa Gen Salim, ntabwo yari ahari, ngo yari mu gihugu cya Mozambique, gutegura uruzinduko rwa mukuru we, Perezida Museveni.

Gen Salim Saleh ufatwa nk’inkingi ikomeye mu gisirikare cya Uganda wanagize uruhare rukomeye mu kubohoza igihugu mbere y’uko mukuru we ajya ku butegetsi mu 1986, atuye mu karere ka  Arua, mu gace kitwa Dadamu.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *