Ibimodoka by’intambara iryaguye kuri uyu wa Kabiri byagaragaye ku muhanda wa Jinja-Kampala byerekeza ahantu hataramenyekana nk’uko bigaragara kuri twitter z’ibinyamakuru byo muri Uganda nka Daily Monitor.
Ibi biraba mu gihe kuri uyu wa Kane, itariki 14 Mutarama 2021 muri iki gihugu hiteguwe amatora y’umukuru w’igihugu agiye kuba mu mwuka utari mwiza bitewe n’ibikorwa bimaze iminsi biba byibasira abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi.
SPOTTED: These photos taken on January 12, 2021 show military trucks being driven along Jinja Road, Kampala to an unknown destination, ahead of the general election on Thursday.#MonitorUpdates #UGDecides2021 pic.twitter.com/fP6GKuAe7s
— Daily Monitor (@DailyMonitor) January 12, 2021
Hagati aho, Guverinoma ya Uganda ikaba yategetse kuri uyu wa Kabiri ibigo bitanga serivisi za internet guhagarika imbuga nkoranyambaga kugeza igihe zizakomorerwa n’urwego rw’igihugu gishinzwe itumanaho nk’uko bitangazwa na Reuters.
Use your phone, capture the videos, share with the world. Our DM is open too. Together, we shall overcome these bandits. pic.twitter.com/QrfFHOReyV
— FDC (@FDCOfficial1) January 12, 2021
Abakoresha izi mbuga bakaba bavuga ko batari kubasha gufungura imbuga za Facebook na WhatsApp zikoreshwa cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza mbere y’amatora ategerejwe.



2 Responses
Uganda: Ibimodoka by’intambara byagaragaye byerekeza ahantu hataramenyekana
Bose IMANA ibahe iruhukoridanshira kobrekibose bahuyenihungana
Uganda: Ibimodoka by’intambara byagaragaye byerekeza ahantu hataramenyekana
Bose IMANA ibahe iruhukoridanshira kobrekibose bahuyenihungana