Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza mu Bitaro Bikuru by’ikitegererezo bya Mulago biherutse kwinjirwamo n’abantu batamenyekanye bakangiza icyuma kimwe rukumbi cyifashishwaga mu gusuzuma imbere mu mubiri w’umuntu bita CT scan
Iki cyuma cyifashisha amafoto n’ikoranabuhanga rya mudasobwa kigakora amafoto agaragaza neza imbere mu mubiri w’umuntu, aho bivugwa ko gitanga amakuru ahagije ugereranyije na radiography isanzwe.
Umwe mu bakozi bo muri ibi bitaro yabwiye ikinyamakuru Chimpreports ko amabandi ataramenyekanye yinjiye ahantu iki cyuma kiri, akiba ibyuma bitaramenyekana neza bikigize bigatuma kinanirwa kongera gukora burundu.
Andi makuru avuga ko abajura bashobora kuba baraboneye urwaho ku mirimo yo kuvugurura ibi bitaro bakanyura mu idirishya kugirango basohoze umugambi wabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ngo hari hataramenyekana neza ibice by’ingenzi by’iki cyuma byibwe, gusa iki kinyamakuru kivuga ko cyabwiwe ko hatwawe ibyo bita monitors, mudasobwa n’ibindi.
Ubwo ubuyobozi bw’ibi bitaro byasabwaga kugira icyo bivuga kuri ubu bujura kuri uyu wa Gatatu, bwemeje aya makuru ariko busaba umwanya wo kuza gutanga amakuru arambuye nyuma. Umuvugizi w’ibi bitaro bya Mulago, Enock Kusasira akaba yatangaje ko igipolisi kiri gukurikirana iki kibazo.
Iyi nkuru iravuga ko Ibitaro bya Mulago kuri ubu biri mu mirimo yo kubivugurura bishyirwa ku rwego rugezweho, imirimo igomba gutwara miliyoni 50$, hakaba hanateganywa gushaka ibindi bikoresho bishya birimo na CT scan yangijwe nk’uko Kusasira yakomeje atangaza.
Yagize ati: “Nubwo ari ukuri twabuze CT Scan, kandi nanemeza ko ko itari gukora kuri ubu, turi mu nzira zo kubona indi n’izindi mashini nyinshi,”
Yavuze ko iki cyuma cyangijwe cyakoraga neza nta kibazo cyari gifite, kikaba cyacagaho abantu byibuze 40 ku munsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


