Uganda: Igitero mu rugo rw’umuyobozi w’urukiko cyahitanye umugore we

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi bo mu Karere ka Kakumiro mu gihugu cya Uganda barimo guhiga abantu bitwaje imbunda bateye umuryango w’umuyobozi w’urukiko rw’inama Njyanama ya Mpasana III bakarasa umugore we.

Abantu babiri bitwaje imbunda bateye mu rugo rwa Bwana Charles Magembe, utuye i Mpasana wo muri Njyanama y’Umujyi wa Mpasana, barasa umugore we, Rose Nakabito.

Avuga ku kababaro ke, Bwana Magembe yavuze ko ku wa gatatu ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro ubwo yarimo areba amakuru kuri televiziyo, abagabo babiri binjiye iwe bavuga ko bashaka kumushyikiriza inyandiko z’urukiko.

Ati “Umugore wanjye yaje mu cyumba ambwira ko hanze hari abantu bitwaje imbunda. Narebye mu idirishya mbabaza icyo bashaka. Abagabo bansabye gusohoka no kwakira inyandiko zivuye mu rukiko rwa Masindi, “

Nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga, Magambe wari ufitiye amakenga abo bagabo bitwaje imbunda, yasohotse mu nzu afite icumu yiteguye guhangana na bo.

Icyakora, avuga ko umwe muri abo bagabo yarashe isasu rimwe rigatuma abantu bose bajya mu gihirahiro.

Kugira ngo arokore ubuzima bwe, yihishe munsi y’igitanda cy’abana be. Yavuze ko umugore we yamukurikiye ari nako atabaza. Icyo gihe, nk’uko Magembe abitangaza ngo abateye bitwaje imbunda barabakurikiye maze barasa amasasu menshi munsi y’igitanda afata umugore we wapfuye ubwo abaturage bageragezaga kumujyana ku kigo nderabuzima cya Kakumiro IV.

Bwana Magembe akaba n’umuyobozi wa Bugangaizi East Saaza mu Bwami bwa Bunyoro akeka ko abamuteye bamuteye kubera urubanza aherutse guca mu kibazo cy’ubutaka cyari imbere y’urukiko rw’umujyi wa Mpasana.

Itegeko ryo mu 2006 ry’inkiko z’Inama Njyanama ryashyizeho inkiko z’Inama Njyanama z’ubuyobozi bw’ubutabera mu nzego z’ibanze.

Umuyobozi wa Polisi mu Kakumiro, Bwana Twaha Buyinza yemeje ibyabaye, avuga ko iperereza ririmo gukorwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *