Uganda ikomeje kubura Ben Rutabana

Sangiza iyi nkuru

Iburanisha mu rukiko rwo muri Uganda ryahagaze kuri uyu wa Kane tariki 5 Werurwe nyuma y’aho Ben Rutabana wo mu ishyaka RNC ritavuga rumwe n’u Rwanda atabonetse mu rukiko.

Byari biteganyijwe ko Umunyarwanda Ben Rutabana yerekanwa mu rukiko Rukuru rw’igihugu i Kampala na Leta ya Uganda kuwa Kane tariki 27 Gashyantare. Icyo gihe ntibyakunze, byimurirwa ku itariki 5 Werurwe, nyamara nabyo ntacyo byatanze.

Ni mu nkuru Bwiza.com ikesha BBC yabagejeho kuwa 27 Gashyantare 2020 igira iti ” Ntibyashobotse ko Uganda yerekana Ben Rutabana.”

Soma: https://bwiza.com/?Uganda-yananiwe-kwerekana-Ben-Rutabana

Kuri uyu wa Kane rero, Umunyamategeko uburanira Leta ya Uganda yavuze ko bashakishije ahantu hose bacyekaga ko Ben Rutabana ari, ariko ntibamubone nk’uko BBC ibitangaza.

Ababuranira Ben Rutabana bo bavuze ko bazakomeza kumushakisha kandi ko bategereje ibizava mu biganiro hagati y’u Rwanda na Uganda.

Umuryango wa Ben Rutabana hamwe n’umwavoka we bafite impungenge ku ibura rya Ben Rutabana kuko ngo amaze igihe kirekire yarafashwe.

Bavuga ko hashize amezi atanu n’ibyumweru bibiri umuntu wabo yarafashwe. Bemeza ko gukomeza gusubika urubanza ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ibura rya Ben Rutabana

Hari amakuru avuga ko Rutabana yafatiwe i Kampala muri Nzeri umwaka ushize afashwe n’abantu bo mu nzego z’umutekano za Uganda nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga. Ivuga ko abafashe Rutabana ari abakozi ba CMI.

Soma: https://bwiza.com/?Uganda-Inzego-z-umutekano-zategetswe-kugaragaza-Ben-Rutabana-mu-rukiko

Ifatwa rye ryabanje guteza urujijo, rivugwaho byinshi bitandukanye, ndetse riteza umwuka mubi no gucikamo ibice mu ihuriro rya RNC (ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda), yari abereye komiseri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *