Uganda: Imodoka ikomoka mu Rwanda yateje impanuka yaguyemo barindwi

Sangiza iyi nkuru

Imodoka ifite ibirango byo mu Rwanda[pulaki] RAC 374 T iravugwaho guteza impanuka yaguyemo abantu 7 i Masaka muri Uganda.
Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2017, igeze ahitwa i Mpugwe mu muhanda Kampala-Masaka nkuko Daily Monitor yabitangaje.
Umuvugizi wa polisi mu gace ka Masaka, Lameck Kigozi yatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’iyo modoka y’ikamyo yagenderaga mu mukono utari uwayo.
Ibyo byatumye igongana n’iyo mu bwoko bwa Ipsum ifite pulaki UAS 984D, yica abari muri iyo modoka, kugeza ubu hamaze gutangazwa abagera kuri barindwi.
Yagize ati “Turakeka ko umushoferi w’ikamyo yibagiwe ko atwariye muri Uganda, bigatuma atwarira mu mukono utari uwe. Birashoboka ko yakekaga ko atwariye mu Rwanda.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu baguye muri iyo mpanuka batangajwe na polisi barimo, Julius Okabway w’imyaka 35 na Julius Odeke. Imirambo irindwi n’indembe ebyiri yajyanywe mu bitaro bya Masaka , bamwe mu buruhukiro abandi ngo bitabweho.
Ako kanya abari batwaye imodoka ituruka mu Rwanda bahise bahunga.
Mu mwaka ushize, abantu basaga 300 baguye mu mpanuka z’imodoka mu muhanda munini w’imododoka Kampala-Masaka. Polisi itangaza ko zagiye ziterwa n’uburangare bw’abashoferi n’imiterere mibi y’ikirere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *