Abakomando mu gisirikare cya Uganda barangije amasomo ya ‘Special Force’ bari bamazemo amezi atandatu, Perezida Museveni abashimira akazi katoroshye bakoze, mu muhango wabereye mu ishuri rya gisirikare rya Butiaba kuri uyu wa 3 Werurwe 2020.
Uyu muhango witabiriwe n’abasirikare bakuru barangajwe imbere n’Umugaba w’Ikirenga, Gen. Museveni, Lt. Gen. Peter Elwelu uyoboye ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Charles Lutaaya uyoboye ingabo zirwanira mu kirere, abandi basirikare bakuru n’abayobozi bo muri aka gace.
Gen. Museveni yabashimiye, agira ati : « Ndashimira aba basore barangije iri kosi rikomeye cyane. Igisirikare kirakomeye ariko iki cyo kirushijeho. Igisirikare gikora akazi gakomeye ariko ‘Special Force’ irema umwihariko w’ubushobozi mu gukorera mu matsinda mato kandi agakora ibidasanzwe.»
Iki cyiciro ni icya kane kirangije bene aya masomo mu ishuri rya Butiaba.
Amafoto:








