okell.jpg

Uganda ivuga ko nta bindi biganiro yifuza kugirana n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Henry Okello Oryem yatangaje ko nta bindi biganiro igihugu cye cyifuza kugirana n’u Rwanda mu gihe imipaka ibihuza yaba idafunguwe.

Uyu munyapolitiki yabitangarije mu kiganiro The East African ivuga ko bagiranye muri iki cyumweru.

Minisitiri Okello avuga ko ntacyo Uganda itakoze mu kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro impande zombi zagiranye, bigizwemo uruhare n’ibihugu by’abahuza, ariko imipaka ikaba igifunze.

Abajijwe ku kibazo cy’iyi mipaka ifunzwe kuva mu 2019, yasubije ati: “Ntacyo twakora mu gihe batifuza ko dukorana. Ubu nta kibazo dufite, u Rwanda ni rwo ukwiye kubaza ibyo bibazo. Ntabwo ari twebwe twafunze imipaka, bazayifungure niba bumva ari ngombwa.”
okell.jpg

Mu byazambije umubano u Rwanda rushinja Uganda harimo guhigwa kw’Abanyarwanda babayo, bagafungwa abandi bagakorerwa iyicarubozo, kubuza Abanyarwanda gukorerayo ishoramari no gutera inkunga abagambiriye guhungabanya umutekano w’igihugu.

Mu gukemura kimwe muri ibi bibazo, Uganda yagiye yohereza mu Rwanda bamwe mu Banyarwanda yari ifunze barimo abagabo, abagore n’abana gusa u Rwanda rwemeza ko hari abandi benshi bagifungiweyo.

Uganda yo ishinja u Rwanda ubutasi, bamwe mu Banyarwanda bafungwa n’inzego z’umutekano wayo bashinjwa kuba ba maneko b’iki gihugu. Ibi u Rwanda rurabihakana, rukemeza ko abafungwa barengana.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Al Jazeera, na we yabajijwe ku kibazo cy’imipaka ifunze n’igihe izafungurirwa.

Umukuru w’Igihugu yasubije ko impamvu zatumye ifungwa zigihari, ikazafungurwa ari uko zitakiriho. Ati: “Kuri twebwe, ikibazo ni icyatumye imipaka ifungwa, gikeneye gukemuka mbere y’uko imipaka ifungurwa.”

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bizakomeza gushaka umuti w’ibi bibazo, kuko bizi impamvu yabyo.

Abakuru b’ibihugu byombi bahuye inshuro enye, hari uwa Angola n’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bashakira umuti ibi bibazo. Baherukana tariki ya 21 Gashyantare 2020, mu biganiro byabereye ku mupaka wa Gatuna/Katuna.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Uganda ivuga ko nta bindi biganiro yifuza kugirana n’u Rwanda
    Nanjye ndiwe niko nabigenza ubundise ari Uganda nu Rwanda nako ari abaturage bibihugu byombi nibande bakeneye abandi?????….)

    1. Uganda ivuga ko nta bindi biganiro yifuza kugirana n’u Rwanda
      Seller needs a buyer more than the way a buyer should needs a seller it means seller(Uganda).buyer(Rwanda)

    2. Uganda ivuga ko nta bindi biganiro yifuza kugirana n’u Rwanda
      Seller needs a buyer more than the way a buyer should needs a seller it means seller(Uganda).buyer(Rwanda)

  2. Uganda ivuga ko nta bindi biganiro yifuza kugirana n’u Rwanda
    Nanjye ndiwe niko nabigenza ubundise ari Uganda nu Rwanda nako ari abaturage bibihugu byombi nibande bakeneye abandi?????….)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *