Kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda biri hafi ya Leta, Softpower, kivuga ko u Rwanda rwirukanye abandi baturage bayo babiri; Byamukama Alex, wavutse kuwa 20 Gicurasi 1994 na Himbisa Dancan wavutse kuwa 31 Nyakanga 1995 bombi batuye mu Karere ka Kabale. Urwandiko rwo kuwa 10 Kamena 2021, rw’ urwego rw’igihugu rw’umutekano mu Rwanda (NISS), Softpower ivuga ko yabonye, ruvuga ko aba bantu babiri batemewe kuba bari ku butaka bw’ u Rwanda. Uru rwandiko rwisunga amategeko agenga abinjira n’abasohoka ruvuga ko Byamukama na Himbisa batemewe kuba ku butaka bw’ u Rwanda. Ni inyandiko iki kinyamakuru kiri mu kwaha kwa Leta kivuga ko yasinyweho na DIO Bernard Kanyehara, mu mwanya wa Francois Regis Gatarayiha, uyobora inzego z’abinjira n’abasohoka z’ u Rwanda. Aba bombi ntibavuga impamvu baba barirukanwe ku butaka bw’u Rwanda. Hari amakuru ko hari abandi Banya-Uganda bane birukanwe ku butaka bw’ u Rwanda bari basanzwe ari abarimu. Uruhande rw’ u Rwanda nta makuru ruravuga kuri iki kibazo. Ibi biraba mu gihe ibihugu byombi bitabanye neza mu myaka isaga ibiri ishize. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


