Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Moroto ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, bafashe icyemezo cyo guta muri yombi bagahata ibibazo umuntu wese bazabona agura capati zirenze eshanu.
Ibi birajyana n’imikwabu izi nzego zirimo yo guhiga abajura b’inka bayogoje kariya karere, ndetse n’ibikorwa byo kwambura intwaro abaturage baho.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Karamoja, Micheal Longole, yavuze ko ubutasi bakoze bwaberetse ko hari abantu bamwe bagura capati zirenze eshanu bakazishyira abajura b’inka baba barataye ingo zabo bakajya kwihisha mu bihuru, mu rwego rwo gukwepa inzego z’umutekano.
The Observer yasubiyemo amagambo ye iti: “Ubu turi guta muri yombi umuntu wese ugura capati zirenze eshanu, hanyuma tukamubaza impamvu ari kugura izo capati zose n’aho azijyanye, kubera ko twakiriye amakuru y’uko abagura capati nyinshi bazijyanira abarwanyi bari mu bihuru.”
Longole yavuze ko abajura b’inka baba bafite abandi bakorana na bo, ku buryo babahamagara ku materefoni bakabashyira ibyo kurya.
Yavuze ko kubakupira ibyo kurya bizatuma bagaruka mu miryango yabo hanyuma bagashyira hasi intwaro batunze.
Igisirikare cya Uganda kivuga ko kuva ku wa 17 Nyakanga ubwo cyatangiraga icyiciro cya kabiri cy’ibikorwa byo kwambura intwaro abaturage bo muri Moroto, kimaze gufata imbunda 57 muri kariya gace.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


