Bwiza

Uganda: Maj. Gen. Otto yagizwe umujyanama wungirije wa perezida

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 20 Ugushyingo 2026 saa 12:04
Uganda: Maj. Gen. Otto yagizwe umujyanama wungirije wa perezida

Umugaba Mukuru w’Ingabo (CDF) akaba n’Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda ushinzwe Ibikorwa byihariye (SPA/SO), General Muhoozi Kainerugaba, yagize Major General Richard Otto Umujyanama Mukuru wungirije wa Perezida ushinzwe Ibikorwa byihariye, akaba yatangiye inshingano ze ako kanya.
‎
Mu nshingano za Major General Otto harimo gukurikirana umutekano mu Majyaruguru ya Uganda, no gufasha mu kugaruka mu gihugu kw’abasigaye mu mutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA) bifuza gutaha bavuye muri Darfur (Sudan) no muri Repubulika ya Centrafrica (CAR).
‎
Igisirikare cya Uganda (UPDF), mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Umuvugizi wungirije, Col. Chris Magezi, cyashimiye Major General Richard Otto kubw'inshingano nshya yahawe kandi kimwifuriza amahirwe masa.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.