Minisitiri w'Ubuzima wungirije ushinzwe imirimo rusange muri Uganda, Anifa Bangirana Kawooya, yirukanye ku kazi umuganga witwa Dr. Robert Candia ukorera mu bitaro bya Arua wagaragaye yifashe mu mifuka y'ipantaro ubwo bombi hari ibyo baganiraga ubwo uyu muminisitiri n'abandi bayobozi bari mu kiganiro n'abakozi kuri bimwe mu bitaro byo muri Uganda.
Ibi byabaye ku wa 15 Ukwakira 2026, ubwo Minisitiri Kawooya yasuraga ibyo bitaro mu rwego rwo kugenzura imikorere yabyo. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Minisitiri ategeka ko uwo muganga ahagarikwa cyangwa akoherezwa gukorera mu karere ka Yumbe.
Ishyirahamwe ry’Abaganga muri Uganda (Uganda Medical Association — UMA) ryamaganye ihagarikwa ry’uwo muganga, risaba ko asubizwa mu kazi. Ryavuze ko kuba umuntu afite amaboko mu mifuka igihe avugana n’umuyobozi bidakwiye kuba impamvu yo kumuhana ako kanya, ridashingiye ku nzira ziteganywa mu mategeko n’amabwiriza agenga abakozi.
Iri shyirahamwe ryagaragaje kandi impungenge ku buryo umuganga yafatiriwe icyemezo mu ruhame, rivuga ko ibibazo nk'ibi bigomba gukemurwa hakurikijwe inzira zikwiriye z'ubuyobozi n'ibihano.
Ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bavuze ko Minisitiri Bangirana yagaragaje ukwikuza cyane ku buryo bitari ngombwa guhagarika uyu muganga, mu gihe basanzwe ari na bake. Bavuga ko yahagwe ibindi bihano bya disipulini cyangwa akibutswa uko yakifashe imbere y'abakomeye.


