Uganda: Minisitiri Rukutana yongerewe icyaha cyo kwibisha imbunda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ubushinjacyaha bwa Uganda, yahinduye urupapuro rw’ikirego cyashinjwaga minisitiri Mwesigwa Rukutana cyo gukoresha urugomo, yongeraho icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro no guteza ibyago bikomeye.

Uyu Munyamabanga wa leta ushinzwe umurimo, ategerejwe mu rukiko kuri uyu wa Gatatu, ngo amenyeshwe ikirego cye nyuma y’aho yari yarekuwe by’agateganyo n’urukiko rw’ibanze.

Ikirego gishya kivuga ko Rukutana yibye terefone ngendanwa na mudasobwa bya Moses Mwebesa, nyir’imodoka yangijwe mu gihe cy’amatora y’ibanze y’ishyaka NRM mu karere ka Rushenyi.

Mu kirego cyavuguruwe kandi Rukutana anashinjwa kugirira nabi uwitwa Juma Kahitana.

Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga ko icyaha cyo kwibisha intwaro ari icyaha gikomeye kiburanishwa n’Urukiko Rukuru.

Minisitiri Mwesigwa Rukutana yagejejwe mu rukiko bwa mbere muri Nzeri akekwaho icyaha cyo gutoteza no kwica abatamushyigikiye mu matora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *