Uganda: Mu gihe bikekwa ko amaraso ashobora kumeneka, Perezida Museveni yaburiye abashaka kuzana imikino

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Gashyantare 2016 muri Uganda hateganyijwe amatora, Perezida Museveni yihanangirije abashaka kuzana akaduruvayo ababwira ko uzazana iyo mikino azabona ishyano yongeraho ko uwumva abikeneye azashaka ahandi ajya hatari mu gihugu cya Uganda.
Perezida Museveni w’imyaka 71 y’amavuko, yabishimangiye ibyo ubwo yari yagiye kwiyamamariza mu gace ka Kololo, ahumuriza abamushyigikiye ababwira ko ushaka guhohotera abaturage azabona ishyano.

army41
Perezida Museveni imbere y’abasirikare abereye umugaba mukuru w’ikirenga

Yagize ati:” nk’igihugu kirimo kwitegura amatora ku munsi w’ejo (18/02/2016), ndababwiza ukuri ko uzibeshya agashaka guhohotera rubanda azabiryozwa ndetse azabona ibyo tuzamukorera. Abumva babyifuza bazashake aho bazajya gukinira iyo mikino hatari mu gihugu cya Uganda ”
Yakomeje agira ati: “ hari abo numvishe batangiye ibikorwa by’iterabwoba banatangiye gukubita abantu, ariko mubareke ndabizi neza ko nta n’umwe ushobora gutandukanya Abagande cyangwa ngo abatere ubwoba kandi nta n’umwe ushobora kubuza umudendezo igihugu cya Uganda”
Museveni yakoresheje ijambo ryateje benshi urujijo ati: “ibigoryi by’imbwa bihiga inzovu”.
Iri jambo benshi mu basesengura ibya politiki bemeje ko hari umwe mu bo bahanganye yashatse gutunga agatoki amwita ikigoryi, nk’uko bitangazwa na Dailymonitor dukesha iyi nkuru.
Ibyo byose Museveni yabivugiye imbere y’abantu ibihumbi n’ibihumbi by’abamushyigikiye bari bateranye ari nako bamwizeza kumuha amajwi.
Yasoje asaba abamushyigikiye kumuba hafi bakamuha amajwi idarapo ry’ishyaka NRM rikazamurwa Uganda ikaba nka Paradizo mu gihe cy’imyaka 5 azaba atorewe kongera kuyobora.
Nyamara abatavuga rumwe na Perezida Museveni bakomeje kuvuga ko atazegukana uyu mwanya wo kuba umukuru w’igihugu ngo keretse nihabaho kwiba amajwi naho ubundi ngo ntateze kongera gutorwa.
Nk’uko byatangajwe na BBC, Abahanganye nawe(Museveni) bakomeye, Kizza Besyigye na Amama Mbabazi barabona ko amahirwe y’ayo matora kuba mu mucyo kandi mu buryo busesuye ari make kubera ko akanama gashinzwe amatora n’inzego zishinzwe umutekano bibogamiye ku butegetsi.Ibi ngo bikaba bishobora gukurura akavuyo gashobora gukurura ibibazo hakaba hameneka amaraso dore ko umuntu umwe yarangije kubigenderamo arapfa abandi basaga 22 bakaba bafite ibikomere.
Ku ruhande rwa Leta irabihakana, iravuga ko bashakisha impamvu bazakoresha nibananirwa gukura Museveni ku butegetsi, dore ko na Museveni we ubwe avuga ko yizeye intsinzi akaba anatanga impanuro ko uzazana imikino azahangayika.
bose
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *