Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyamaganye amakuru avuga ko cyaba gifitanye isano n'indege yo mu bwoko bwa Cessna 208 Caravan yarashwe na Front de Résistance Nationale (FRN) mu gace ka Kalongi ho muri Minembwe, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.
Iyi ndege yarashwe mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, mu gihe cy'ibikorwa by'imirwano bikomeje muri ako gace.
Mu bari bayirimo harimo Umunya-Uganda, wavuze ko yari yarahawe akazi na Leta y'igihugu cye. Uyu mugabo ni umwe mu barokotse ubwo iriya ndege yaraswaga, mu gihe abandi bari bayirimo bapfuye.
Amakuru avuga ko UPDF yari yaratije iriya ndege Igisirikare cy'u Burundi (FDNB) kugira ngo ikoreshwe mu bikorwa bya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyakora, u Burundi bwahakanye ko bwaba bufitanye isano n'iyi ndege.
Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Burundi, Brigadier General Gaspard Baratuza, yavuze ko FDNB nta ruhare ifite muri iyi ndege, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X.
Nyuma y'u Burundi, na Uganda yahakanye ko hari aho ihuriye n'indege yarashwe.
Colonel Chris Magezi, uvugira UPDF by'agateganyo, yatangaje ko igisirikare cya Uganda nta ruhare cyagize mu ndege yarasiwe i Minembwe.
Mu butumwa yashyizwe kuri X mu izina rya Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda akaba n'Umujyanama Mukuru wa Perezida mu bikorwa byihariye, yagize ati: "UPDF ntaho ihuriye na mba n'indege yasiwe mu Minembwe. Twafatiye ibihano iyo sosiyete.”
Aya magambo agaragaza ko Uganda itiyitirira iyo ndege, ndetse ko isosiyete yari ifitanye isano na yo yaba yarafatiwe ibihano.
Ibi byongeye kuzamura urujijo ku mwirondoro w'indege yarasiwe i Minembwe, cyane ko hari Umunya-Uganda wari mu bayirimo wavuze ko yari yarahawe akazi na Leta ye.
Kugeza ubu, hari amakuru atandukanye ku gihugu cyangwa urwego rwaba rwaratanze indege n'abari bayikoresheje. UPDF na FDNB bombi barahakana ko iyo ndege yari iyabo cyangwa ko hari uruhare bagize mu kuyikoresha.
FRN yo yatangaje ko yarashe iyo ndege mu gihe cy'ibikorwa bya gisirikare iri gukorera muri Minembwe, mu gihe amakuru y'ibanze avuga ko yari mu bikorwa byo gutera ibirindiro byayo muri ako gace.
Ubwoko bw'indege bwamenyekanye nka Cessna 208 Caravan, indege ishobora gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye, harimo gutwara abantu n'ibikoresho ndetse no mu bikorwa bya gisirikare iyo ihinduwe cyangwa igenewe uwo murimo.


