Uganda : Pasiteri ari mu mazi abira nyuma yo gufatanwa imyambaro ya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Florence Lanyero, Umupasiteri w’umugore wo mu itorero rya Rest Arena ryo mu gace ka Gulu muri Uganda, ari mu mazi abira nyuma yo gutabwa muri yombi azira gutunga imyambaro ya gisirikare mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu mugore yafatiwe iwe mu rugo ruherereye ahitwa Kasubi Gowans Quarters muri Gulu ku cyumweru,, mu mukwabo ukomeye wakozwe na polisi ndetse n’igisirikare cya Uganda.

Jimmy Patrick Okema, umuvugizi wa polisi ya Uganda mu gace ka Aswa River, yavuze ko Lanyero uretse kuba yarafatanwe iriya myambaro hari n’ibindi bikoresho bya gisirikare yafatanwe.

Cyakora cyo Afande Okema ntiyigeze asobanura ibyo bikoresho bindi uriya mukoze w’Imana yafatanwe. Yavuze ko uriya mugore yishyize mu bibazo ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto ye yambaye impuzankano ya gisirikare, bikarangira iyo foto yamamaye.

Nta mpamvu yatumye uriya mugore atunga iriya myambaro yagaragajwe.

Ingingo ya 164 mu gitabo cy’amategeko y’igisirikare cya Uganda yashyizweho muri 2005, ivuga ko umuntu wese wiyitirira iki gisirikare binyuze mu bikorwa, amagambo, imyitwarire cyangwa ubundi buryo akiyitirira umuntu wagenewe kwambara cyangwa gukoresha umwambaro wa gisirikare aba akoze icyaha, bityo akaba akwiye guhanishwa igihano kitarenze imyaka itandatu mu gihe ahamwe n’icyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *