Uganda: Perezida Museveni ngo ashobora kwivugana Amama Mbabazi na Dr Kiiza Besigye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni amaze iminsi atangaje ko imbehe ye ari Uganda kandi uzashaka kuyimena nawe azamumena. Ibi yabitangaje mu bikorwa byo kwiyamamaza aho yibanze kuri Patrick Amama Mbabazi na Dr Kiiza Besigye bari kumwe mu kwiyamamaza ku ruhande rumurwanya avuga ko iminsi yabo ibaze.
Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya uvuga ko umwana agomba kubaha ababyeyi kugira ngo azarambe kuri iyi si, Perezida M7 (wirinze kuvuga mu mazina abo yashakaga kubwira) yavuze ko yaba Mbabazi na Besigye bombi ari abana barezwe n’ishyaka rye NRM.

museveni
Perezida Yoweli Kaguta Museveni

Perezida Museveni ati , “Bariya birirwa bazenguruka ngo barashaka amatora babaye abo bari bo kubera ishyaka rya NRM. NRM niyo yababyaye, irabarera, irabakuza. Kubw’ibyo rero, nimubona umuntu usuzugura NRM kandi ariyo yamureze muzamenyeko iminsi ye ibazwe.”
Perezida Museveni uri kwiyamamariza gukomeza kuyobora Uganda afite intego y’ubumwe bw’Abaganda bose. Abahanganye nawe, cyane cyane abavanga politiki n’iyobokamana ndetse na ruswa, (M7) akunda kuvuga ko batagira ubwenge.
Mu ijambo yavuze mu kiganda, M7 yagize ati “ Ushaka iby’iyobokamana ajya mu nsengero cyangwa mu misigiti. Muri politiki icyo dukeneye ni ubumwe bw’Abaganda kandi rero NRM ihagarariye ubwo bumwe mbabwira. Njye ndi umukungu kandi ubukungu bwanjye buva muri iki gihugu. Abaturage bo muri Kampala nibo bagura amata y’inka zanjye, umusaruro wo mu rutoki rwanjye, si Abanyankole bawugura se ?. Umuntu uharanira iterembere rya Afurika agomba kwirinda abapfayongo bacamo ibice abaturage bacu. Kubw’ibyo, mureke bariya bavanga iyobokamana na ruswa muri politiki.”
Yagarutse kuho akura amaramuko maze atangaza ko imbehe ye ari igihugu cya Uganda kandi ko uzashaka kuyimena azamumena mbere.
Perezida M7 kandi yatangaje ko ari ubwa mbere mu myaka 500 Uganda ibayeho mu mutekano uhamye kandi byose bakaba babikesha politiki y’ubumwe ariyo yabagejeje ku mahoro, imbaraga n’iterembere ry’igihugu cya Uganda.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza, M7 akomeje kwemerera Abaganda ibikorwa by’amajyambere, cyane cyane yita ku rubyiruko rwa Uganda. Yasabye abaturage kuzamutora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *