Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Igisirikare cya Uganda (UPDF) arizeza abaturage ba Uganda ko ahazaza h’igihugu kirinzwe kuko gifite ingabo zo kukirinda, imbogamizi ihari yonyine ikaba ari abanyapolitiki bamwe badafite ikinyabupfura.
Perezida Museveni kuri iki cyumweru witabiriye umuhango wo gusoza kwinjiza mu gisirikare abasirikare bashya 3,958 basoje imyitozo y’umwaka uumwe yaberaga mu Kigo cya Gisirikare cyitiriwe Oliver Tambo mu Karere ka Nakaseke, yaboneyeho gusaba izi ngabo nsha za UPDF kuzarangwa n’ikinyabupfura no kwirinda ibyakwangiza ubuzima bwabo kugirango bazabashe gukorera igihugu igihe kirekire.
Muri aba basirikare 3,958 binjijwe mu gisirikare cya Uganda, 136 muri bo ni abagore, bakaba barimo abagera ku 108 barangije kaminuza n’abagera kuri 500 barangije ayisumbuye.

Perezida Museveni yabwiye izi ngabo nshya ko zinjiye mu gisirikare gifite amateka akomeye, kuko aho bari bamaze umwaka bafatira imyitozo ya gisirikare ari naho NRA/NRM yatangarije intsinzi yayo ya politiki.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, Perezida Museveni ngo yaboneyeho kwizeza abaturage ba Uganda ko igihugu kirinzwe.
Yagize ati: “ Ahazaza ha Uganda hararinzwe kubera ko ifite ingabo zo kuharinda. Imbogamizi yonyine ihari ni ukutagira ikinyabupfura muri politiki kwa bamwe mu banyapolitiki, ibyaha bikorwa mu mijyi na ruswa .”

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi akaba yamenyesheje izi ngabo ko imyitozo zahawe ari ubumenyi bw’ibanze buzabafasha mu kazi kabo no gukomeza indi myitozo ahazaza abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura.


