Uganda: Polisi yataye muri yombi Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kampala

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abarimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala wungirije, Doreen Nyanjura, Ingrid Turinawe n’abandi bayobozi bo mu ishyaka rya FDC ubwo bageragezaga kwigaragambiriza kuri Ambasade ya Kenya .

Daily Monitor iravuga ko imyigaragambyo yari igamije kwamagana ifatwa nabi rya bagenzi babo 36 bafatiwe i Kisumu, muri Kenya mu kwezi gushize bagasubizwa muri Uganda.

Bivugwa ko aba bayoboke 36 ba FDC kuri ubu bafungiwe muri Gereza ya Luzira bashinjwa ibyaha by’iterabwoba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *