Bamwe mu badepite bo muri Uganda bamaze iminsi mu bihano bazira uruhare mu mirwano iherutse kubera mu ngoro y’Inteko bapfa kutavuga rumwe ku ihindurwa ry’ingingo zimwe zo mu Itegekonshinga rya ho, aho bagarukiye basabwa kuriha ibyangiritse ariko barabyanga.
Ni itsinda ry’Abadepite bashinjwa imyitwarire idahwitse no kuba a nyirabayazana mu mirwabo yabereye mu nteko yanakomerekeyemo abatari bacye bamwe bagafungwa, abandi bakajya kwa muganga ariko ikirenze kuri ibyo mu Nteko hakangirika byinshi kuko nta meza cyangwa intebe yasigaye mu mwanya way o kuko byari byabaye intwaro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba badepite bari bahanishijwe kumara iminsi 3 batitabira ibikorwa by’Inteko, bagarutse mu ihuriro aho perezida w’Inteko, Rebecca Kadaga yabasabye kuriha ibyangiritse birimo intebe n’ibindi bikoresho ariko bakamukurira inzira ku murima ko nta byo bazaiha.
Uretse kuba batazariha ibi bikoresho byangirikiye mu mirwano ngo nta nubwo bazigera bitaba komite ishinzwe imyitwarire mu gihe izaba ibahamagaje.
Iri tsinda ry’abadepite batavuga rumwe na leta riyobowe n’umuvugizi wa FDC, Ibrahim Semujju na we akaba yabujije bagenzi be kugira ikintu na kimwe bishyura ku byangirikiye mu mirwano, aho we yavuze ko intebe zavunitse, ameza n’ibindi byangiritse ubwo birwanagaho basohorwa mu nyubako n’inzego z’umutekano kandi Kadaga ari we wari wazihamagaye.
Uwitwa Nganda we yanavuze ko ibyo byose birimo na za mikoro bifashishaga bavuga byangijwe n’abo bashinzwe umutekano binjiye mu cyumba cy’inama bateza akaduruvayo bashaka gusohora abatavuga rumwe na leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “Njye narabiboneye bafata za mukoro n’udutebe bavunagura ngo dusohoke.
Umuvugizi w’Inteko Kadaga yari yahagaritse abadepite bagera kuri 25 biganjemo abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi, bamwe muri bo bakaba bari banatawe muri yombi bagafungwa ariko nyuma bakaza kongera kurekurwa.
Inteko Ishinga amategeko ya Uganda imaze iminsi mu mushinga wo guhindura ingingo ya 102B, igena imyaka ntarengwa y’ugomba kwiyamamariza kuyobora igihugu ariko abatavuga rumwe na leta bakavuga ko ari amayeri yo kugira ngo Perezida Museveni wenda kurangiza manda ye ya nyuma azabashe kongera kwiyamamaza.


