Uganda: Stella Nyanzi yabwiye umucamanza ko inda yari atwite yaviriyemo muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Dr Stella Nyanzi wahoze ari umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda, yabwiye umucamanza w’Urukiko Rukuru ko inda yari atwite iherutse kuviramo muri Gereza ya Luzira afungiwemo, akurikiranweho icyaha cyo gutuka umukuru w’igihugu.

Nyanzi uvuga ko afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, kuri uyu wa Gatatu yageze imbere y’umucamanza, Lydia Mugambe hagiye kumvwa urubanza rwe muri dosiye yarezemo Kaminuza ya Makerere kwanga kumusubiza mu kazi.

Uyu mugore yasobanuriye umucamanza ko yoherejwe mu ivuriro rya gereza akabura uburyo bwo kuvugana n’umwunganizi we, Isaac Ssemakadde ngo bategure icyo kwireguza.

Umunyamategeko Ssemakadde akaba yasabye urukiko kwimura umunsi w’urubanza kugeza ku itariki 13 Gashyantare nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

Dr Stella Nyanzi yagumijwe muri gereza ya Luzira kuva mu Ugushyingo mu mwaka ushize, akurikiranweho ibyaha gutoteza abantu yifashishije ikoranabuhanga ndetse no gutukana.

Mu Ukwakira umwaka ushize, Urukiko rw’ubujurire rwari rwategetse Kaminuza ya Makerere gusubiza Stella Nyanzi mu kazi no kumwishyura ibirarane by’umushahara we ariko iyi kaminuza ntiyabyubahiriza.

Nyuma yo kutabyubahiriza, Stella Nyanzi yareze Kaminuza ya Makerere ariko iyi kaminuza ikavuga ko yamwirukanye kuko amasezerano ye yari yararangiye kandi atabashije kuyavugurura.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *