Uganda: Ukekwaho ubwambuzi bwa Shs miliyari 3 yafashe ashaka guhungira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Nyir’ikigo cya Crypto Bridge African Ltd, John Mwangutsya ukekwaho kwambura abaturage amashilingi ya Uganda (Shs) arenga miliyari eshatu yatawe muri yombi, bikemezwa ko yari afite umugambi wo guhungira mu Rwanda.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza ruzwi nka CID, Charles Tumwiine yasobanuriye The Observer dukesha iyi nkuru ko Mwangutsya yambuye abanya-Uganda barenga 1000 hagati y’umwaka w’2018 n’2020.

Muri icyo gihe, ngo Mwangutsya wari ufite abakozi bamwamamariza ubucuruzi bw’ifaranga ry’ikoranabuhanga (cryptocurrency) yishyuzaga amashilingi ya Uganda 1000 kuri rimwe rizwi nka Bitcoin, akabizeza ko nabo bazajya bunguka amafaranga menshi (6%) nyuma y’icyumweru.

Tumwiine yavuze ko Mwangutsya yahagaritse ubu bucuruzi mu 2020 amaze kwambura abaturage izi miliyari z’amashilingi, ahita atoroka. Icyo gihe ngo ni bwo abo yambuye bajyanye ikirego kuri Polisi.

Umuvugizi wa CID yavuze ko Mwangutsya yafatiwe mu Karere ka Ibanda kari mu burengerazuba bwa Uganda ku wa 30 Mutarama 2022, ashaka guhungira mu Rwanda.

Abo ukekwa yaba yarambuye basabwe kwegera ibiro bya CID bagatanga ubuhamya, ariko Tumwiine yavuze ko bigoye cyane kuba izi miliyari zose zagaruzwa mu gihe Mwambutsya yari amaze imyaka igera kuri ibiri atagaragara.

Yanabagiriye inama yo kwirinda gukoresha aya mafaranga y’ikoranabuhanga kuko atemewe muri Uganda. Ati: “Birakomeye cyane kugaruza aya mafaranga yakoreshejwe mu gihe cy’imyaka igera kuri ibiri. Abanya-Uganda bakwiye kumenya ko ihererekanywa ry’amafaranga y’ikoranabuhanga nta rwego cyangwa se itegeko biryemera.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *