Ababyeyi batwite, abonsa n’abana bari munsi y’imyaka 2 y’amavuko batuye mu ntara ya West Nile muri Uganda bagiye kujya bahembwa amadolari ya Amerika 14 buri kwezi, mu rwego rwo kuboneza imirire yabo muri gahunda yahawe izina rya NutriCash.
Nk’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ryabitangaje ku wa 9 Ukuboza 2021, gahunda ya NutriCash yatewe inkunga Guverinoma ya Sweden ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa n’irishinzwe gutera inkunga abana.
Adam Kahsai-Rudebeck wungirije ushinzwe imikoranire muri Ambasade ya Sweden muri Uganda yagize ati: “Covid-19 yatugizeho ingaruka twese ariko abakene n’abandi bari mu buzima bugoye yabagizeho ingaruka zikomeye kurusha abandi. Abantu benshi babuze uburenganzira bw’ibanze bwo kubona ibyo barya, rero ntitwabirebera. Mu myaka myinshi, Sweden yifatanyije n’Abanya-Uganda mu iterambere. Dutewe ishema by’umwihariko no gutera inkunga NutriCash kubera ko ni umushinga rukumbi ufite intego yo kurinda abaturage, ukabahindurira imibereho, bakarya neza; baba ari impunzi cyangwa abaturage basanzwe muri West Nile.”
Abdirahman Meygag uhagarariye WFA ishinzwe ibiribwa muri Uganda, yasobanuye iyi gahunda yagenewe ibyiciro bitatu. Ati: “Abana, abagore batwite n’abonsa bakenewe imirire yihariye. Iyo amafaranga abashiranye, bugarizwa n’imirire mibi kurusha abandi. Tugomba gushyira imbere ibyo abagore n’abana bakenera kugira ngo twubake dukomeje Isi y’ahazaza.”
West Nile ni intara igizwe n’uturere umunani. Raporo y’imirire yasohotse muri uyu mwaka igaragaza ko abana baho bagera kuri 3 mu 10 bahura n’ikibazo cy’igwingira, riterwa n’imirire mibi. Ni ikibazo cyibasira ahanini impunzi, cyane ko icumbikiye 50% by’impunzi miliyoni 5 ziba muri Uganda.



2 Responses
Uganda: Umubyeyi utwite n’uwonsa bazajya bahembwa buri kwezi
Yuganda ifite ivangura ridasanzwe.
Uganda: Umubyeyi utwite n’uwonsa bazajya bahembwa buri kwezi
Yuganda ifite ivangura ridasanzwe.