Umugore wo muri Uganda yasabye Urukiko Rukuru gusaba umuyobozi wa Special Forces kumuha umugabo we ngo wafunzwe azira kugerageza kujya gukorera Umuryango w’Abibumbye.
Mu kirego cye yatanze kuri uyu wa Gatanu ushize, Margaret Nabagesera, yasabye ko abantu bagomba gusobanura ibi ari ukuriye Special Forces muri Kasenyi, umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, umugaba mukuru wa Spacial Forces, Major Gen. Muhoozi Kainerugaba (Umuhungu wa Museveni), ndetse n’intumwa nkuru ya leta.
Iki kirego cyashyikirijwe umucamanza Yasin Nyanzi. Nabagesera avuga ko umugabo we, Staff Seargent Achilles Mukalazi Kyobe, amaze amezi 2 atawe muri yombi azira gusaba akandi kazi.

Uyu mugore avuga ko ibibazo byatangiye kuvuka ubwo Loni yatangazaga ko yifuza umukozi (Air Operation officer). Ngo umugabo we rero yumvise yakora aka kazi, asaba uruhushya umukuriye mu gisirikare, Capt. Micheal Obella ngo wamuhaye uburenganzira bwo kuba yahatanira aka kazi. Kyobe wari umaze imyaka irenga 20 mu gisirikare, yakoze ikizamini cya Interview kuri uyu mwanya kuwa 23 Werurwe 2016.
Ngo nyuma yo gusohoka muri iki kizamini, Kyobe yakiriye telephone ya Capt. Micheal Obella imuhamagarira gusubira ku kazi, ahageze Capt. Obella amubonye amubaza niba azi icyo ahamagariwe undi avuga ko atakizi.
Umugore we avuga ko yahise abwirwa ko atubahirije inzira bigomba kunyuramo mu gusaba ako kazi yifuzaga ahita ategekwa kwandika statement, aho ngo nyuma yo kuyandika yahise ajyanwa ku buyobozi bwa Special Forces muri Kasenyi akaba ari ho afungiye kugeza ubu.
Nabagesera avuga ko ifatwa n’ifungwa by’umugabo we bitubahirije amategeko kuko ngo nta cyaha cya gisirikare yakoze cyane ko yari yanahawe uruhushya n’umukuriye rwo kujya gukora ikizamini cy’ako kazi yashakaga nk’uko iyi nkuru dukesha The Observer ikomeza ivuga.
Nubwo uyu mugore avuga gutya, umuvugizi wa Special Forces, Chris Magezi yahakanye ko nta kosa bakoze, aho yabwiye iki kinyamakuru ko ahubwo Kyobe yafashwe azira imyitwarire mibi mu kazi.
Capt. Magezi aha yagize ati: “Uwo musirikare turamufite kandi tuzamugeza mu rukiko igihe cya ngombwa nikigera. Twe mu buyobozi bwa special forces turashaka kwizeza umugore n’abandi bagande ko tutajya dushimisha abatagira ikinyabupfura” .
Abajijwe impamvu hashize amezi 2 afunze ataburanishwa, Magezi yasubije ko ibyo bireba ubushinjacyaha bugitegura ikirego ashinjwa, ariko hagati aho ngo uyu mugore akaba afite uburenganzira bwo kunyura izindi nzira yumva zimunyuze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


