Uganda:Umuhanzi Ykee Benda yagizwe diregiteri w’ikigo cy’amashuli

Sangiza iyi nkuru

Wycliff Tugume uzwi nka Ykee Benda yagizwe umuyobozi w’ikigo cy’amashuli cya Golden High School kibarizwa mu gace ka Nsagu muri Uganda.Ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu, byanditse ko uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo Munakampala yahawe akazi ko kuyobora ishuli ryisumbuye bijyanye n’ubumenyi asanzwe azwiho.

Ykee Benda kandi yanditse kumbuga nkoranyambaga ze, yemeza iby’aya makuru akomeje kuvugwa.
Yagize ati:”Ndagirango nishimire ko kuri Noheli nahawe imirimo mishya nk’umwe mu bayobozi b’ikigo cy’ishuri ‘Golden High School Nsangu”.Ni ishuri risanzwe rizwi cyane mu bujyanye n’ubugeni , ubuhanzi n’ibindi.

Ykee Benda nk’umuntu usanzwe afite impamyabushobozi mu bijyanye n’ubumenyingiro by’umwihariko mu binyabutabire, yavuze ko ubumenyi yakuye muri Algeria azabukoresha azamura ireme ry’uburezi muri icyo kigo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *