Umuryango w’uwahoze ari umunyagitugu, Idi Amin Dada, wemeje ko ibisigazwa bye bitazasubizwa muri Uganda ngo ahashyingurwe nyuma y’imyaka 23 ashyinguwe i Jeddah mu gihugu cya Arabia Saoudite.
Umuhungu wa Amin witwa Amin Lumumba, avuga ko bakiriye ubusabe bwinshi bw’Abagande bifuza ko ibisigazwa bya se byasubizwa muri Uganda kandi agashyingurwa mu cyubahiro nk’uwategetse igihugu.
Lumumba wigeze gushinjwa gukora ubukangurambaga kuri internet bugamije kweza ubutegetsi bwa se bwakoze ubwicanyi n’ibindi byaha ndengakamere, ntiyigeze avuga amazina y’abantu batanze icyo cyifuzo nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.
Gusa, Lumumba yavuze ko igihe se yapfiraga muri Arabia Saoudite, ari we muhungu mukuru wari umurwaje ku Bitaro by’Icyitegererezo byitiriwe Umwami Faisal, kandi yagishije inama kandi agafatana umwanzuro n’uwahoze ari Umwami, Nyakwigendera Abdullah bin Abdul Aziz, uwari igikomangoma cy’ikamba, nyakwigendera Sultan bin Abdul Aziz, urukiko rw’ibwami, Guverinoma ya Uganda, abayobozi b’idini mu bihugu byombi, igipolisi cya Arabia Saoudite, Urwego rukuru rw’ubutasi, n’umuryango wose wa Amin.
Yakomeje agira ati: “Ku bw’ibyo, icyemezo cya nyuma cyo kumureka ngo aruhukire ubuziraherezo muri Arabia Saoudite ntabwo ari icyo twagezeho byoroshye”, akomeza agira ati: “Mu byukuri nagombaga kuzirikana ibitekerezo byinshi bya politiki, idini ndetse n’igihugu.”
Yongeyeho ati: “Hagati aho, nkurikije uko imva za ba mama ba nyakwigendera zangijwe muri Uganda bitewe na politiki y’inzangano z’injiji yo mu myaka ya za 1980, byari bifite akamaro kanini kuri njye n’umuryango wacu wose kugerageza no kureba ko data nyakwigendera aruhukira mu mahoro ubuziraherezo . ”
Ati: “Nizeye ko Abagande bazumva ingaruka zose zavuzwe haruguru zagaragaye mu cyemezo twafashe, kandi twizera ko ibyo ari byiza no gukumira imvugo za politiki zibiba urwango za bake bagabanuka bibona nk’abari abatavuga rumwe na we muri politiki.”
Nk’uko Human Rights Watch ibitangaza ngo abantu bari hagati ya 100.000 na 500.000 bishwe ku butegetsi bwa Amin kuva mu 1971 ubwo yahirikaga Milton Obote mu ihirikwa ry’ubutegetsi, kugeza mu 1979 igihe Abagande bari barahunze bafatanyije n’ingabo za Tanzania bakuragaho uyu munyagitugu.
Perezida Museveni aherutse kwanga igitekerezo cyo gushinga ikigo cy’Urwibutso rwa Idi Amin, avuga ko ubutegetsi bwe “butari bwemewe n’amategeko”, yongeraho ati: “Ntabwo byemewe guha uruhushya ikigo gishinzwe guteza imbere cyangwa kwiga umurimo wa Idi Amin,”
Museveni akomeza agira ati: “Birahagije ko Abagande bababarira bababariye bagenzi ba Amin barokotse. Reka ayo mateka yibagirane. ”


