Umukandida mu matora ya perezida wa repubulika ya Uganda, Abed Bwanika, yacakiriwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania, aho bivugwa ko yageragezaga guhunga igihugu.
Abed Bwanika wari uhanganye n’abandi bakandida barindwi mu matora ya perezida yabaye kuri uyu wa Kane tariki 18 gashyantare 2016, avugwaho kuba yatewe imboni n’abashinzwe umutekano ku mupaka wo mu mujyi wa Mukutukula uherereye mu majyepfo y’igihugu.

Ikinyamakuru The Observer kivuga ko Abed Bwanika yagenderaga mu modoka ye ifite plaque UAG 675G ubwo yatabwaga muri yombi ashaka kwambuka ngo ajye muri Tanzania.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, uyu mukandida yabarirwaga amajwi 1%.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu uyu mukandida w’ishyaka PDP yashakaga guhunga igihugu, iki kinyamakuru kikaba kivuga ko ubwo cyakoraga iyi nkuru yari arimo arasubizwa I Kampala.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


