Uganda: Umuryango warogewe mu biryo, umukozi arapfa, nyirabuja n’abana bararokoka

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo muri Uganda, mu gace ka Kabale, iri mu iperereza nyuma y’aho umukozi wo mu rugo asanzwe mu cyumba yapfuye, nyirabuja n’abana babiri barokoka uburozi.  

Agnes Kesande wari uzwi ku izina rya ​​Kyakwera, yari umukozi wo mu rugo kwa Bruce Muhwezi, umurambo we wasanzwe mu cyumba yaryamagamo, hakekwa ko yaba yazize uburozi.  

Umuvugizi wa Polisi muri Kabale, Elly Maate avuga ko uyu mukozi yari yatetse isosi nk’uko bisanzwe yarishijwe ibitoki n’ubugari, ubwo bari bamaze kurya bose bagiye kuryama ari bazima.

Yagize ati « Ahagana saa tanu n’igice z’ijoro (23h30) abana babiri umwe w’umwaka n’undi w’itatu na nyina Gloria Ninsiima  w’imyaka 29 batangiye kuruka batangira kuvurwa na se, Bruce, bari baryamye mu byumba bitandukanye, n’umukozi aryamye mu cye ».

Yakomeje avuga ko mu gitondo, ubwo buri wese yavurwaga ku giti cye, umukozi wo mu rugo atagaragaraga aho. ati « nibwo banzuye kujya mu cyumba cye kureba, bagahamagara ntiyitabe, bahamagara polisi ije ifunguye icyumba isanga yapfuye ».

Elly Maate avuga ko ubwo burozi bwari bwashyizwe mu mafunguro, umurambo w’uyu mukozi wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Kabare, aho wagiye gukorerwa isuzuma.

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *