Uganda: Umuyobozi w’urubuga The Investigator yatawe muri yombi mu buryo budasobanutse

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru akaba na nyiri urubuga, The Investigator rwo muri Uganda, Stanley Ndawula, kuri uyu wa Gatanu yatawe muri yombi n’abantu bikekwa ko ari abo mu nzego z’umutekano. Impamvu z’itabwa muri yombi rye, zirimo n’aho yaba afungiye kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu zari zitaramenyekana mu gihe abayobozi bavuga ko ntacyo bazi kuri ibi bintu.

Nk’uko amakuru atangazwa n’ubuyobozi bwa The Investigator avuga, ngo Stanley Ndawula yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu akuwe ku kabari ke kitwa ‘Yaya’gaherereye ku muhanda wa Bukoto.

Bamwe mu bakozi bo kuri aka kabari bakaba bavuga ko Ndawula yatwawe n’abagabo bari bambaye imyambaro isa nk’iya gisirikare n’ingofero z’icyatsi, bahise bamwinjiza mu modoka ya Toyota Hilux yahise igenda yihuta kugeza ubu hakaba hatazwi aho Ndawula yajyanywe.

Igipolisi cyo kiravuga ko kitazi iri tabwa muri yombi. Umuvugizi wacyo muri Kampala, Luke Owoyesigire akaba yavuze ko nawe yabyumvise ku mbuga nkoranyambaga.

Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO), narwo rurahakana ko ruzi iri tabwa muri yombi, aho umuyobozi warwo, Col Kaka Bagyenda yatangarije Chimpreports ko nta makuru afite ubwo yabazwaga niba ari bo bari inyuma y’iri tabwa muri yombi ry’umunyamakuru Ndawula.

Iki gikorwa rero kikaba cyamaganwe n”ishyirahamwe ry’Ibinyamakuru bikorera kuri Murandasi ryitwa mu magambo ahinnye, OMPA.

Perezida w’iri shyirahamwe, Giles Muhame, mu itangazo yashyize ahagaragara akaba yamagannye iri fatwa ridasobanutse ry’umunyamakuru Stanley Ndawula avuga ko we abona ari ishimuta ry’umwe mu bagize ishyirahamwe ryabo.

Yamaganye icyo yise guta muri yombi Ndawula mu buryo butari ubwa kinyamwuga bwakoreshejwe n’abakozi ngo byagaragaraga ko ari aba leta, avuga ko niba hari icyo ikurikiranye kuri Ndawula yahita imushyikiriza ubutabera byihuse.

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *