Umunyarwandakazi witwa Jane Ingabire biravugwa ko amaze iminsi atawe muri yombi n’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi, CMI, rumushinja kuba intasi y’u Rwanda.
Virunga Post dukesha iyi nkuru ivuga amakuru ifite ari uko abakozi ba CMI basanze Ingabire aho acururiza imyenda mu gace ka Munyonyo kari muri Kampala, tariki ya 13 Nzeri 2021, ubu akaba afungiwe mu birindiro by’igisirikare cya Mbuya.
Iki gitangazamakuru kivuga ko Ingabire umaze imyaka irenga 13 akorera ubu bucuruzi muri Munyonyo, yatawe muri yombi azira kujya mu Rwanda; bikaba ari byo abakozi ba CMI bashingiyeho bamushinja kuba intasi y’iki gihugu.
Ni mu gihe andi makuru nayo yemeza ko koko Ingabire yavaga muri Uganda akajya mu Rwanda, avuga ko yabaga yagiye gusura umuryango we uriyo.
Aho Ingabire afungiwe, biravugwa ko ari kubazwa n’abakozi ba CMI impamvu akunda kujya mu Rwanda.
Itabwa muri yombi rya Ingabire ribaye nyuma y’iry’undi Munyarwandakazi witwa Byukusenge Jennifer watawe muri yombi n’abakozi ba CMI tariki ya 5 Mata 2021 ashinjwa ibyaha birimo ubutasi no gushaka kwica Maj. Gen. Sabiiti Muzeyi wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda.
Byukusenge yaje kurekurwa ibyaha bitamuhamye, yoherezwa mu Rwanda hamwe n’itsinda ry’abandi Banyarwanda bari bafungiwe muri kasho za CMI bashinjwa ubutasi.

4 Responses
Uganda: Undi Munyarwandakazi yatawe muri yombi, ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda
Jane Ingabire nagira imana bakamurekura izigarukire mu rwa gasabo. Ariko CMI yacishije make. Nta Warushaga ubuhangange Kadafi wa libya.

Mwagumye i wanyu ariko niburacbo nta babarasa ngo mwashatse kwirukavcgwavkurwanya polisi ubwo butegetsi bw’imbwa na abashumba mwaburwanyije mwanka mwe