Abaturage bo mu mudugudu wa Gakoro, mu Mujyi wa Bunagana, ho mu Karere ka Kisoro muri Uganda babyukiye mu kumiro kuri uyu wa Kabiri ubwo babonaga uruhinja rwari rwashyinguwe ari ruzima rugihumeka.
Uru ruhinja rw’umukobwa, bikekwa ko rumaze hafi ukwezi ruvutse rwabonwe n’umuturage witwa Jovia Nyiranone, wari ugiye mu murima we.
Nyiranone avuga ko yageze mu murima, akabona ikintu gisa nk’akaguru katwikirijwe itaka, yegereye ngo arebe neza, agasanga ari uruhinja bari babanje gutaba umutwe amaguru ntibayatabe neza.
Avuga ko yahise ataburura uruhinja agasanga rugihumeka, agahita abimenyesha abaturanyi n’umuyobozi w’umudugudu witwa James Habarurema nk’uko tubikesha Chimpreports.
Uyu muyobozi yamaganye iki gikorwa cya kinyamanswa avuga ko ari icya kabiri kibereye mu mudugudu we, yongeraho ko agomba gukora ibishoboka afatanyije n’izindi nzego uwakoze ibi akaboneka agashyikirizwa ubutabera.
Uyu mwana akaba yahise yihutanwa kuri Station ya Polisi ya Kisoro nyuma ajyanwa ku bitaro.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


