Uganda: Urukiko rwasabye ko abakorewe iyicarubozo bazira IGP Kaweesi bahabwa indishyi

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru rwa Kampala muri Uganda rwategetse ko abantu bagera kuri 22 bari bafunze bakekwaho uruhare ku rupfu rw’uwahoze ari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, IGP Andrew Felix Kaweesi, by’umwihariko aba bantu bakaba barakorewe iyicarubozo bagomba guhabwa miliyoni 8 z’Amashilingi buri wese.
Urukiko rwanzuye ko aba bantu bahabwa aya mafaranga kuko uburenganzira bwa bo bwahungabanyijwe ndetse bakaba baranakorewe ibikorwa by’iyicarubozo mu gihe bari mu bugenzacyaha bikaza no kurangira babaye abere, bamwe muri bo bakaba baranahakuye ubumuga bukomeye.
Ubushinjacyaha bwa Margret Oguli basabye guverinoma ya Uganda kwishyura Miliyoni 80 z’Amashilingi buri wese muri abo batotejwe ibi bikaba biri no umu myanzuro y’urubanza rwaciwe ku itariki ya 12 Ukwakira 2017 ndetse ibi bikaba byaragombaga no guhita bitangira kubahirizwa kuba iyi myanzuro yashyirwa ahagaragara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urukiko kandi rwavuze ko nubwo aba bantu basabiwe guhabwa indishyi z’akababaro, bidakuyeho kuba bakomeza gukurikiranwa hakarebwa impamvu bari mu bakekwa, ariko uburenganzira bwa bo nk’ikiremwamuntu bukubahirizwa ndetse bagahabwa ibyo bakeneye byose n’ubutabera bukwiye.
Abashinzwe amagereza aba bantu bari bafungiyemo, nab o bashyirwa mu majwi nk’abari bafite umugambi mubisha kuri aba bakekwa bitewe n’uburyo babafataga byongeye bakaba bari barabangiye ku bajya kwibuza ibikomere n’imvune batewe n’ubugenzacyaha, bityo izi nzego na zo ngo zikaba zigomba gukorwaho iperereza.
 
Aba bakekwa bavuga ko babanje gufungirwa mu ngo za bo, nyuma bakajyanwa n’inzego za gisirikare aho batotezwaga amanywa n’ijoro, bakabona gutwarwa kuri sitasiyo ya polisi ya Narufenya aho bamaze igihe na ho bahatwa ibibazo ndetse ntibabashe no kujya kuvuzwa ibikomere batewe n’ababakubise.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bakekwa hafi ya bose, bagiye bagaragara mu rukiko batabasha no kwicara, abandi bakajya babirana bahagaze cyangwa baryamye kubera ibyo bakorerwaga n’inzego zishinzwe umutekano mu iperereza, ibi bikaba ari bimwe mu byashingiweho hafatwa umwanzuro wo kubanza kubakurikirana mbere yo gukurikirana ibyaha bashinjwaga byo kwivugana umuvugizi wa Polisi.
IGP Andrew Kaweesi yapfuye arasiwe mu modoka n’abo bari kumwe mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, akaba yarishwe n’abantu bari bitwaje intwaro mu gace atuyemo, na nubu hakaba hagikorwa iperereza ku cyaba kihishe inyuma y’ubu bwicanyi ndetse n’ubundi bwabukurikiye muri Uganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *