Uganda: Uwari umugaba mukuru w’ingabo yagizwe minisitiri

Sangiza iyi nkuru

Gen. Edward Katumba Wamala wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda kuri uyu wa kane yarahiriye imirimo mishya nk’umunyamabanga wa leta muri minisitiri w’umurimo no gutwara ibintu n’abantu. Ni umuhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu I Entebbe hari umuryango we na perezida Museveni.

Kuwa 09 Mutarama, nibwo Gen Katumba yakuwe ku nshingano ze nk’umugaba mukuru w’ingabo za UPDF mbere yo kugirwa umunyamabanga wa leta ushinzwe umurimo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Gen Katumba akaba yari aherutse gushimira perezida Museveni kubw’uruhare yagize mu buzima bwe nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Yagize ati: “Ndamushimira (Museveni) kubwo kwihangana no kudohora kuri benshi muri twe. Ntitwari kubasha gushyiramo umwambaro wa gisirikare ubu. Iyo ataba we, benshi muri twe ntituba twarabaye abo turi bo uyu munsi.” Ibi Gen. Katumba akaba aherutse kubitangariza ku cyicaro cya minisiteri y’ingabo mu masengesho yo gushima ku munsi wa Tarehe Sita wizihizwaho umunsi wo kubohoza igihugu.

Gen. Katumba w’imyaka 60, ufite impamyabushobozi yo ku rwego rwa master mu bijyanye n’ingamba z’imiyoborere yakuye mu ishuri rya gisirikare ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,yinjiye mu gisirikare mu 1981 mbere yo kuyobora ingabo za Uganda muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma akazamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya General muri Gicurasi 2013 na mbere yo kugirwa umugaba mukuru w’ingabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *