Urukiko rw’Ubujurire muri Uganda kuri uyu wa Kane rwumvishe dosiye umugore witwa Jacqueline Uwera Nsenga yamaganamo igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yahawe nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rw’umugabo we, Juvenal Kananura Nsenga. Aba bombi akaba ari Abanyarwanda babaye muri Uganda kuva kera.
Abacamanza Elisabeth Musoke na Barishaki Cheborion bumvise ubujurire Uwera Nsenga aregamo Umucamanza w’Urukiko Rukuru, Duncan Gaswaga kuba yarafashe icyemezo kidakwiye.
Uwera yahamijwe icyaha cyo kwica umugabo we, Juvenal Kananura Nsenga, ubwo yamugogangeraga mu rugo rwabo I Bugolobi amaze kumufungurira umuryango w’urupangu muri Mutarama 2013.
Yifashishije abunganizi be bo mu ihuriro AF Mpanga Advocates, Uwera yavuze ko umucamanza yakoze ikosa ubwo yagenderaga ku busobanuro bwahawe amagambo ngo nyakwigendera yaba yaravuze mbere yo gushiramo umwuka aho yavuze mu Kinyarwanda ati: “Umugore wanjye aranyiyiciye” bigahabwa ubundi busobanuro mu by’amategeko.

David Mpanga, umwe mu bunganira Uwera mu mategeko, yasabye Urukiko rw’Ubujurire gutesha imyanzuro y’urukiko n’igihano cyahawe umukiriya we kubera ko ngo ubushinjacyaha butigeze butanga ubusobanuro bwemewe bw’ayo magambo nyakwigendera yaba yaravuze arimo arapfa, bakavuga ko ubusobanuro bwagendeweho ari ubwa abantu babisobanuye bagendeye ku myumvire yabo bwite.
Uyu kandi asanga umucamanza yaratsinzwe ubwo yemeraga ubusobanuro yahawe n’abantu bo mu muryango wa nyakwigendera nk’ikimenyetso akabiha agaciro.
David Mpanga yakomeje avuga ko Umucamanza w’Urukiko Rukuru yananiwe gusesengura neza ikimenyetso. Yavuze ko Uwera yari mu modoka ubwo yagiraga itya igafata umurirro by’impanuka akagonga umuryango (portail) bigatuma agonga n’umugabo we witeguraga kumufungurira waje kwicwa n’ibikomere.
Ngo kuba umuryango waragonzwe wari ufunze byari kuba ari nko kwiyahura kuwugonga . kuba umuryango ngo wari ufunze nk’uko ibimenyetso bivuga, ngo haba hari isano rito cyane no kubihuza n’uko uwagonze yari yabigambiriye aho kuba impanuka.
Umunyamategeko Josephine Namatovu wunganira leta ariko ashimangira ko imodoka yagonze nta bibazo bya mekaniki yari ifite nk’uko byemejwe n’impuguke.

Namatovu kandi avuga ko atari ukuri ko Uwera yari yataye umutwe ubwo yagongaga umugabo we kuko ngo yari azi neza ko umugabo we ari we ugiye kumufungurira kandi yari azi ko umuzamu wabo yari yagiye iwabo gusura ababyeyi.
Nyamara ariko, ubwo abacamanza b’Urukiko rw’ubujurire bamubazaga (Namatovu) niba hari ikimenyetso kiri mu rukiko kigaragaza ko Uwera yari azi neza koko ko ari umugabo we ugiye kumukingurira, asubiza avuga ko ntacyo.
Hagati aho hategerejwe icyo urukiko rw’ubujurire ruzanzura ku munsi ruzatangaza.


