Uganda: Uwungirije Joseph Kony muri LRA yafatiwe muri Centrefrique

Sangiza iyi nkuru

Sam Okot George Odek Inyeshyamba ya Lord Resistance Army (LRA) kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Gashyantare 2016 yafatiwe muri Centrefrique ashyikirizwa ingabo za Minusma ziherereye mu burasirazuba bwa Centrefrique.
Okot Odek wari wungirije Joseph Kony umuyobozi mukuru wa LRA, umutwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda ,yari amaze iminsi yarafashwe afungwa n’abarwanyi ba Seleka muri Centrefrique. Yashyikirijwe ingabo z’abanyemerika zaje gutera ingabo mu bitugu ingabo za Afurika yunze Ubumwe Minusma.

Kony
Joseph Kony umuyobozi mukuru wa LRA

Akimara gushyikirizwa ingabo z’abanyamerika yabujijwe kugira icyo avugisha uwo ari we wese cyaba kiza cyangwa kibi.
Mbere y’uko agirwa umuyobozi mukuru wungirije w’inyeshyamba za LRA, Sam Okot George Odek yari umurwanyi usanzwe wa LRA. Yinjiye mu gisirikare afite imyaka 8 nyuma y’imyaka mike yaje kuzamurwa mu buyobozi bwa LRA bigera aho aza kugirwa umuyobozi wungirije wa Joseph Kony.
Imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’abana yakunze gushyira mu majwi Joseph Kony kuba atubahiriza uburenganzira bw’abana. Iyi miryango ishingira kukuba Odek yaraherekezaga Joseph Kony mu mishyikirano itaragize icyo igeraho yahuzaga LRA na leta ya Kampala muri Sudani y’epfo mu 2008.
Uwahoze ari mu bashyikirana na leta ya Kampala ku ruhande rwa LRA David Matsanga waje kuva muri uyu mutwe nyuma y’agahenge k’amahoro avuga ko yibuka neza ko hari umwana muto wabaga iruhande rwa Kony.
RFI ivuga ko nyuma y’aho Odek aje kugirwa umuyobozi w’ingabo zigera kuri 50 zakoraga ingendo zo kujya muri Sudani y’epfo zivuye muri pariki ya Garamba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Okot George Odek yafashwe amaze kugera ku ipeti rya Colonel ariko leta ya Uganda yo yamugiraga liyetona Colonel kandi bikavugwa ko yari inkoramutima ya Joseph Kony nk’uko byemezwa na Ledio Cakaj umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’umunyamerika w’impuguke mu bibera muri LRA.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *