Igipolisi cya Uganda muri Mukono cyataye muri yombi umugore ukurikiranweho gukata igitsina cy’umugabo we akoresheje icyuma amuziza ko yamuciye inyuma.
Rehema Kabayana w’imyaka 24, yabwiye igipolisi ko yategereje kugeza ubwo umugabo we, Anthony Sekawa w’imyaka 28, yafataga igitotsi yarangiza akamukata igitsina akoresheje icyuma gifite centimeter 10. Igipolisi kikavuga ko Sekawa yarwanyije ngo atabare ubuzima bwe kuko uyu mukunzi we atarekeye aho ahubwo yashatse no kumuca ingoto.
Kubw’amahirwe, abaturanyi bumvise umuborogo w’umugabo uri mu buribwe nyuma yo kumuca igitsina, bahamagara polisi yahise ihagera byihuse.
Mu guta muri yombi ushinjwa, yabwiye polisi ko yari aherutse kuvumbura ko umugabo we hari abandi bakobwa yajyagamo bagahurira mu macumbi ari ahitwa Wanton Mukono, ahita atangira gutegura umugambi wo kwihorera.
Yagize ati: “ Navumbuye ko yasohokaga mu ibanga akajya guteretana n’abandi bakobwa mu tubari dutandukanye. Ibi byarandakaje cyane. Nari nuzuye umujinya imbere kandi sinashoboraga gutuza .”
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga ko Sekawa yajyanywe kwa muganga ku Bitaro bya Namirembe ngo akurikiranwe, mu gihe Kabayana yatawe muri yombi akaba afunze.
Umuvugizi w’igipolisi muri Kampala, Luke Oweyesigire yemeje ko polisi ya Mukono yakiriye telephone itabaza ivuga umugabo waciwe igitsina ihita itabara byihuse. Avuga ko igipolisi cyatabaye kiri kumwe n’itsinda ry’abatabazi bagasanga umugabo yakomeretse bikomeye bakamwihutishiriza kwa muganga.
Abashinzwe iperereza ngo bakaba bamenye ko aba bari bamaranye igihe kirekire mu mubano urimo ubwumvikane bukeya ndetse ngo ushinjwa akaba yajyaga abuza umugabo we kubonana n’abandi bagore harimo no kutabavugisha, kwitaba telephone zabo ndetse no kubasekera, ariko undi ntiyabyubahiriza.
Kabayana rero ngo amaze kubona ibyo yasabye bitubahirizwa nibwo yapanze kugira icyo akora kitari cyiza na gato, kuri ubu akaba afunzwe akurikiranweho icyaha cyo kugerageza kwica.
Sekawa kandi ngo siwe mugande wa mbere waba uburiye igitsina cye mu biganza by’uwo bashakanye kuko ngo mu Ukuboza 2014, undi mugabo w’imyaka 28 wo mu Karere ka Kamuli witwa Abdul Ibinga yaciwe igitsina n’umugore we Madinah Namuwaya nawe amuziza kumuca inyuma.


