Uganda yakiriye impunzi za mbere zaturutse muri Afghanistan

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Uganda mu gitondo cy’uyu wa 25 Kanama 2021 yakiriye impunzi za mbere zaturutse muri Afghanistan, nyuma y’iminsi 9 umutwe witwaje intwaro w’Abatalibani ufashe ubutegetsi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yatangaje ko izi mpunzi 51 zagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, i Kampala, zitwawe n’indege yigenga.

Zikigera ku kibuga cy’indege, zabanje gusuzumwa ibimenyetso bya Covid-19, zipimwa iki cyorezo, ndetse byateganyijwe ko zijya mu kato nk’uko biri mu mabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Iyi Minisiteri ivuga ko byari Abagande bari muri Afghanistan nabo bateganyirizwaga ubufasha ngo bazazane n’aba banya-Afghanistan, gusa ntibyakunze kuko babuze uko bagera ku kibuga cy’indege cya Kabul. Ngo haracyashakishwa uburyo nabo bavanwayo.

Uganda yemeye kwakira by’agateganyo impunzi zituruka muri Afghanistan zikabakaba 2000, ibisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *