Leta ya Uganda nyuma yo kubisabwa n’u Rwanda, yamaze guhagarika urwandiko rw’inzira (passport) Perezida Yoweri Kaguta Museveni yari yarahaye Charlotte Mukankusi ushinzwe diplomasi mu mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Muri Werurwe 2019, ni bwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yandikiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame amumenyesha ko yabonanye na Charlotte Mukankusi mu cyo yise”guhura ku bw’impanuka.” Mukankusi ngo yasabaga Museveni gufasha RNC kwihorera kuri Leta y’u Rwanda we ashinja kwica Col. Patrick Karegeya. Nyuma y’umuhuro wa Perezida Museveni n’uriya mugore, byaje kugaragara ko Museveni yamuhaye passport ya Uganda. Hari abavugaga ko iriya passport ari inyiganano, gusa abandi barimo Dr. Kiiza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bemeza ko ari yo. Nyuma y’igihe kirekire Leta y’u Rwanda isaba Uganda gukuraho iriya passport uriya mugore yakoreshaga, Leta ya Uganda yumvise ubusabe bw’u Rwanda ikuraho passport yari yarahaye Mukankusi. Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye. Yashimangiraga ibyatangajwe n’ikinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda cyanditse ko iriya passport yahagaritswe. Yagize ati” Ni ukuri, The New Vision. Ejo hashize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yandikiye iy’u Rwanda inyandiko y’uko Charlotte Mukankusi ushinzwe Diplomasi muri RNC yari yarahawe passport yakoreshaga ibikorwa bye “by’iterabwoba”. Iyo passport yamaze guhagarikwa.” Umwanzuro wa kane w’inama yahurije intumwa z’u Rwanda na Uganda i Kigali muri uku kwezi, wavugaga ko Guverinoma y’u Rwanda izandikira byemewe iya Uganda bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2020, ibaruwa iyimenyesha ibibazo byihariye bijyanye n’ibikorwa bihungabanya umutekano warwo bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Uganda. Iyi Passport ya Mukankusi iri mu byari bihangayikishije u Rwanda. Ibi bibaye kandi mbere y’uko abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda bahura kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare mu nama iri bubere ku mupaka munini wa Gatuna/Katuna ugabanya ibihugu byombi. Ni inama yitezweho ko ishobora gufungura amarembo y’ibihugu byombi, abaturage bakongera guharirana nk’ikipe babyifuza.
Ije nyuma y’iminsi mike ibihugu byombi bihererekanyije abaturage byari bifite, iri hererekanya ry’abaturage na ryo rikaba ryari mu myanzuro itandatu yafatiwe i Kigali.


