Ku gicamunsi cy’ejo ku wa 13 Kamena 2021, Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) yatangaje ko ku wa 12 abasirikare b’u Rwanda bafatiye umusirikare wa Uganda, Pte Baruku Muhuba mu murenge wa Cyanika w’Akarere ka Burera, afite ibikoresho birimo: imbunda ya mashinigani iringaniye, amasasu 100, indebakure na telefone.
Ku mugoroba, ingabo z’u Rwanda (RDF) zaraye zishyikirije iza Uganda (UPDF) uyu musirikare n’ibikoresho byose yafatanwe, uyu muhango ukaba wabereye ku mupaka wa Cyanika uhuza ibihugu byombi.
Mbere y’uko MINADEF ishyira ahagaragara itangazo ry’ifatwa rya Pte Bakuru, mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena, abayobozi bo muri Uganda (ntibavuzwe amazina) bavuganye n’igitangazamakuru Chimp Reports, bakimenyesha ko uyu musirikare yashimuswe n’abo bakeka ko ari abasirikare b’u Rwanda.
Aya makuru yavugaga ko Pte Baruku usanzwe akorera muri Batayo ya 25 muri Nyakabande, mu Karere ka Kisoro, yafashwe ku wa 12 Kamena, ubwo yari ku burinzi na bagenzi be.
Pte Baruku ngo yavuye ku murongo yariho na bagenzi be, asigara inyuma yibohora, ngo ubwo ni bwo yahise “ashimutwa” n’aba basirikare “barenze umupaka wa Cyanika”.
Aba bayobozi bavuze ko Pte Baruku akimara kubura, bagenzi be baramushakishirije ku mupaka ariko bamuburira irengero, na telefone yari afite barayihamagara ariko ntiyayifata.
Mu gihe bari bamubuze ni bwo MINADEF yasohoye itangazo, isobanura ko yamufatiye mu Mudugudu wa Majyambere, Akagari ka Kamanyana muri Cyanika, agace kegereye Uganda.
Ubwo Pte Baruku yashyirizwaga UPDF, yemeye ko yakoze amakosa akinjira ku butaka bw’u Rwanda. Iri kosa kandi ryashimangiwe na Captain Peter Mugisha wari uhagarariye Uganda muri iki gikorwa cyo kumwakira.
Captain Mugisha yagize ati: “Ikaze mu gihugu cyawe Baruku ariko ntuzongere gukora amakosa nk’aya. Uri umusirikare, ugomba kumenya aho uri niba woherejwe mu kazi.”
Gusa Pte Baruku na Capt. Mugisha basobanuye ko icyatumye habaho iri kosa ari uko nta mbago zitandukanya ibi bihugu zihari, ku buryo umuntu ashobora kwibwira ko ari muri Uganda kandi yamaze kugera mu Rwanda, kimwe n’uwaba azi ko akiri mu Rwanda kandi yamaze kugera muri Uganda.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


