Ikigo cya Uganda gishinzwe imisoro (URA) n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka byatangiye gushyira ibyuma by’ikoranabuhanga bya sikaneri (scanners) ku mipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda, mu rwego rwo gukaza kuvugurura ubugenzi bukorerwa amakamyo ahanyura.
Charles Wanjala uhagarariye URA mu karere k’amajyepfo y’uburengerazuba ubwo ku mupaka wa Kagitumba hari hamaze gushyira ibi byuma, yasobanuriye itangazamakuru ko bizabafasha kugabanya igihe ubugenzuzi bwatwaraga.
Yagize ati: “Ntabwo twumvikanaga n’inzego z’umutekano ku buryo bwo kugenzura amakamyo aturutse mu bindi bihugu. Ariko ibi bizadufasha mu gukura urujijo ku bintu biri mu makamyo. Bizanagabanya igihe cy’ubugenzuzi, kigere ku minota 10.”
Umuyobozi w’umupaka wa Kagitumba, Nelson Busobozi yavuze ko usibye kugabanya iki gihe, bizongera n’umutekano waho, cyane ko mu bushobozi bwabyo ngo bishobora no gusuzuma nk’ibisasu n’ibindi bikoresho byakwifashishwa mu bikorwa by’iterabwoba.
Umupaka wa Kagitumba washyizweho ibi byuma wakira amakamyo abarirwa muri 200 ku munsi. Byitezwe ko mu kigereranyo cy’isaha imwe bizajya bisuzuma amakamyo 180.
Usibye kuri uyu mupaka, Leta ya Uganda iteganya no kubishyira ku yindi irimo Katuna, Cyanika ku Rwanda na Bunagana kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ubusanzwe iyi mipaka ihuza u Rwanda na Uganda ifatwa nk’ifunze kuko abaturuka mu bihugu byombi ntibashobora kugenderana kuva ubwo umubano wabyo watangiye kugenda nabi, gusa amakamyo yambukiranya ibi bihugu aturutse mu bindi yo yemerewe kwambuka.




2 Responses
Uganda yatangiye gushyira ibyuma by’ikoranabuhanga ku mipaka yayo n’u Rwanda
Urwanda.nayuganda.nabandimwe.bakore.umutipe.bumvikane
Uganda yatangiye gushyira ibyuma by’ikoranabuhanga ku mipaka yayo n’u Rwanda
Urwanda.nayuganda.nabandimwe.bakore.umutipe.bumvikane