Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Henry Oryem Okello, avuga ko igihugu cye nta ruhande gihagazeho muri ibi ibihe Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC) ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, mu gihe i Nairobi yari yashyigikiye ibivugwa n’ u Rwanda kuri iyi ngingo.
Mu gihe ibihugu bimwe byagiye bigaragaza aho bihagaze ku birego DRC ishinja u Rwanda, Uganda i Nairobi yari yagaragaje ko ishyigikiye u Rwanda ruhakana ibi birego. U Burundi bwo bwari bwashyigikiye DRC kuri iyi ngingo. WASOMA: https://bwiza.com/?I-Nairobi-mu-mpaka-Uganda-yashyigikiye-u-Rwanda-u-Burundi-bujya-inyuma-RDC Mu gihe Kampala nayo idashyirwa amakenga na Kinshasa kubera imikoranire myiza ifitanye n’u Rwanda muri iki gihe, Minisitiri Oryem we yavuze ko igihugu cye ” Ntaho kibogamiye.” Mu Kiganiro yagiranye na The Africa Report yavuze ko ” Uganda ntaho ibogamiye muri uku kutavuga rumwe hagati ya Congo n’ u Rwanda. Tubona u Rwanda nk’umuntu dukorana bya hafi kurusha Congo.” Amagambo ya Minisitiri Oryem aje muri iki gihe byari byagaragaye nta kabuza ko Kampala ishyigikiye Kigali. Ibi byagaragriye mu magambo ya Museveni i Nairobi ubwo hategurwaga ishyirwaho ry’ingabo za EAC zigomba kujya muri Congo guhashya inyeshyamba. Ibi kandi byari byashimangiwe n’amagambo ya Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, akaba n’impfura ya Perezida Museveni, yagiye anyuza kuri Twitter, ko nta basirikare ba RDF bari muri Congo, ko ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda kigomba kwitabwaho n’ibindi bitekerezo byatumye bamwe muri Congo bavuga ko ari ” Umugambanyi.” Haribazwa niba Kampala yakwizerwa na Kinshasa nyuma y’amagambo ya Minisitiri Oryem ariko hakaba harigeze kubaho ibirego ko ingabo zidasanzwe za Uganda zaba zarafashije M23 iri kurwana na FARDC i Bunagana, byanarangiye ingabo za Leta zikuyemo akazo karenge. Ibintu bihumira mu mirari kuri iki kibazo aho mu 2013 ubwo M23 yashatse gufata Bunagana, UPDF ikayikubita ikibatsi gikaze, ariko kuri iyi nshuro ikaba yararebereye umujyi urimo n’umupaka uhuza Uganda na Congo ugafatwa.


