Nyuma y’aho minisitiri ushinzwe ibibazo byo mu gihugu imbere w’u Burundi, Pascal barandagiye agiriye uruzinduko muri Uganda agiye gusaba impunzi z’Abarundi ziriyo gutaha ndetse akagirana ikiganiro n’itangazamakuru ku biro bya minisitiri w’intebe ari kumwe na minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze, guverinoma ya Uganda yasohoye itangazo kuri uyu wa Gatanu rivuga ko nta mpunzi y’Umurundi iri muri iki gihugu izirukanwa cyangwa ngo icyurwe ku ngufu ibibazo biri iwabo bitarakemuka neza.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Uganda, rivuga ko ahubwo guverinoma izakomeza guha ubuhungiro Abarundi b’impunzi kugeza igihe iwabo nta kibazo kigihari ngo babone gutaha.
Iri tangazo rivuga ko gutaha kw’impunzi kugomba kubahiriza ibiteganywa n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku mpunzi yo mu 1951, ndetse n’ayicyahoze ari OUA (AU) yo mu 1969 arebana n’ibibazo by’impunzi muri Afurika yose avuga ko gutaha kw’impunzi kugomba kuba ku bushake kandi mu cyubahiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kubera izi mpamvu rero, Guverinoma ya Uganda yifuje kwizeza impunzi z’Abarundi ziri ku butaka bw’iki gihugu ko zizakomeza guhabwa ubuhungiro kugeza igihe impamvu zatumye zihunga zizaba zavuyeho zigataha mu mutekano no mu cyubahiro nk’uko iri tangazo ryashyizweho umukono na Kazungu David Apollo, komiseri ushinzwe impunzi mu biro bya minisitiri w’intebe risoza rivuga.
Guverinoma y’u Burundi ibinyujije kuri minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu ivuga ko yiteguye kwakira Abarundi bahunze igihugu. Uyu muministiri akaba yarabonanye n’impunzi 34,705 zicumbikiwe mu nkambi ya Nakivale aho yari yaherekejwe na ambasaderi w’u Burundi muri Uganda, Jean Bosco barege n’abandi bayobozi muri guverinoma mu burundi na Uganda.
Minisitiri Barandagiye yijeje izi mpunzi ko mu Burundi byifashe neza, asobanura ko ibyabaye mu 2015 byarangiye ko Abarundi mu gihugu ubu bategereje kubaka igihugu kirangwamo amahoro kandi gitekanye.
Yasabye abayobozi muri HCR no muri Guverinoma ya Uganda gufatanya n’u Burundi mu gucyura abiteguye gutaha, avuga ko u burundi ntawe buzahatira gutaha ariko ko statut yabo nk’impunzi ari iy’igihe gito.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



